Umunyezamu Kimenyi Yves n’umukunzi we Miss Muyango Claudine witegura kwibaruka batawe muri yombi na Polisi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyezamu Kimenyi Yves yafashwe na Polisi nyuma y’uko hari amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibirori byabereye iwe nyuma yo gusakara kw’amafoto y’ibirori byabereye iwe bizwi nka ‘Baby shower’ ni ukuvuga ibirori byo kwitegura umwana.

Kimenyi Yves asanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi hamwe na Kiyovu Sports. Ibyo birori n’uburyo byakozwemo bifatwa nko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Miss Muyango yari aherutse gukorerwa ibirori bya Baby Shower

Uretse Kimenyi Yves wamaze gufatwa, ngo n’abandi babyitabiriye bakomeje gushakishwa.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye bari biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango bari baje kwishimana na we mu birori byo kwitegura imfura ye na Kimenyi.

Uretse kuba Kimenyi Yves ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, yanakiniye amakipe nka Rayon Sports na APR FC zose zo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Abitabiriye ibirori bya Baby Shower ya Muyango

Inzego zitandukanye za Leta zisaba abantu kurushaho kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 by’umwihariko ibibahuza ari benshi birimo ibirori.

Kimenyi na Muyango ni imwe muri couple zivugwa cyane kumbuga nkoranyambaga

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO