Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amashusho ye yagiye hanze yahuje urugwiro n’umukobwa wigeze gufungisha abahanzi barimo Davis D.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amashusho ye yagiye hanze agirana ikiganiro ’Live’ kuri Instagram na Manzi Shallon wigeze gufungisha abahanzi barimo Davis D na Kaevin Kade

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi batabyemeranywaho bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi, yakoranye ikiganiro n’uyu mukobwa.

Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amashusho ye yagiye hanze agirana ikiganiro ’Live’ kuri Instagram na Manzi Shallon wigeze gufungisha abahanzi barimo Davis D.

Iki kiganiro byatangiye uyu mukobwa ari we uri live, aririmba nyuma Kwizera Olivier amusaba ko bafatanya(join), undi arabyemera bakomeza kuririmba.

Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ruhago, yaje kwisubiraho ku cyemezo cye ari nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije kuri Twitter ye yashyizeho agace kamwe k’aya mashusho, gaherekezwa n’amagambo agira ati “ibi harya nibyo bita ngo “Gushya”, ubu umwiherero w’Amavubi hahiye? Sha iyi Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe.”

Iki gitekerezo cyasembuye ibitekerezaho bya benshi aho bamwe bagiye bavuga ko uyu munyezamu arimo asabwa ibyo adafite bakwiye kumureka, ni mu gihe abandi bo bavuze ko mu mwiherero w’Amavubi atari muri Gereza, ko baba bagomba kuruhura mu mutwe.

Umunyamakuru Jah d’Eau Dukuze we ntabibona kimwe na mugenzi we Sam Karenzi kuko na we abinyujije kuri Twitter yavuze ko mu mwiherero w’Amavubi atari muri Gereza ku buryo abakinnyi bataruhura mu mutwe.

Yagize ati “ariko rero mu mwiherero w’ikipe y’igihugu si Gereza, umuntu afite uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cyose atishe imyitozo. Turi kwiyicira abakinnyi bacu. Ubanza duhora turekereje tubashakaho amakosa nk’aho umukino ari ejo.”

Manzi Shallon wiyita Shazz kumbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yamenyekanye cyane, ubwo abahanzi Davis D na Kevin Kade bafugwaga bashinjwa kuba bamusambanyije, gusa byaje kurangira bagizwe abere kuko icyaha kitabahamaga.

 

Manzi Shallon wiyita Shazz kumbuga nkoranyambaga

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO