Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports nabo barikumwe bashinjwa gukoresha urumogi bafunguwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier na bagenzi be icyaha cyo kunywa urumogi, rubakatira igifungo cy’umwaka usubitse kuri buri wese, bivuze ko bahita barekurwa.

Icyemezo cy’urukiko kivuga ko Kalisa Amerika Djuma, Kwizera Olivier, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Ntakobisa David, Rumarigabo Wafiiq, Runanira Amza na Sinderibuye Seif, bose bahamwa n’icyaha.

Umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier

Umwanzuro w’Urukiko uvuga ko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Ugira uti “Rwemeje ko Kwizera Olivier n’abo bareganwa bahamwa n’icyaha cyo kunywa urumogi. Rwemeje ko bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe kuri buri wese iki gihano kikaba gisubitse.”

Urukiko rutegetse ko Kwizera Olivier na bagenzi be bafatanya gutanga amafaranga y’amagarama y’urubanza angana na Frw 10, 000.

Hari aho umwaznuro ugira ruti “Rutegetse kandi ko urumogi bafatanywe rutwikwa urubanza rukiba itegeko.”

Urukiko rwibukije abaregwa ko bafite iminsi 30 yo kujurira.

Kwizera na bagenzi be ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO