Search

Umupasiteri n’umugore we batawe muri yombi na Polisi bazira kugurisha amatike ajyana abantu mu ijuru

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umupasiteri wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu azira kugurisha amatike azafasha abanyabyaha kujya mu ijuru.

Uyu mupasiteri witwa Tito Wats n’umugore we batawe muri yombi nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye bagurisha ayo matike bavuga ko Imana yababonekeye ikayabaha ngo abanyabyaha bazayagura bazabone agakiza.

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko Pasiteri Tito akurikiranweho icyaha cyo kwiba amafaranga ya rubanda akoresheje uburiganya abeshya ko Imana yamuhaye amatike azafasha abantu kujya mu ijuru akaba arimo kuyagurisha amadorari magana atanu ( $500 ) (ni ukuvuga asaga ibihumbi magana ane na mirongo ine y’u Rwanda (440 Rwf)) ku itike imwe nkuko ikinyamakuru the Standard Media kibitangaza.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Pasiteri Tito yagize ati : “Sinitaye ku byo abantu cyangwa polisi barimo kumvugaho, njyewe ndimo kurengenyirizwa gukora umurimo w’Imana. Yesu Kirisito yarambonekeye ampa amatike akozwe muri zahabu y’umwimerere kugirango nyagurishe abantu bose bashaka agakiza.”

Igitangaje nuko ngo abantu bakomeje kwigaragambya kuri polisi yo muri iki gihugu basaba ko Pasiteri Tito yarekurwa bavuga ko arengana dore ko bo bumva nta mpamvu yo kumuziza ko agurisha amatike azajyana abantu mu ijuru kandi abayagura bakoresha amafaranga yabo bigurira

Pasiteri Tito Wats aravuga ko kumufunga ari ukumukorera akarengane kuko arimo gukora umurimo w’Imana

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.