Umupolisi warashe umugore ari kumuvurisha umunwa w’imbunda, yakatiwe gufungwa imyaka 10, abagore benshi bari baje kumwivuzaho indwara y’igisyo yari ibarembeje bavugako ikizwa no kubashyira mu kanwa umunwa w’imbunda.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umu polisi  Habonimana Pascal yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira kuvura abagore indwara y’igisyo akoresheje umunwa w’imbunda ndetse akaba yararashe umwe agahita yitaba Imana.

Icyo gihe abagore batatu, baje basanga uyu mu polisi bamusaba ko yabavura indwara y’igisyo bari barwaye.

Umupolisi warashe umugore ari kumuvurisha umunwa w’imbunda, yakatiwe gufungwa imyaka 10, abagore benshi bari baje kumwivuzaho indwara y’igisyo yari ibarembeje bavugako ikizwa no kubashyira mu kanwa umunwa w’imbunda.

Ibi byabaye taliki ya 18 Nyakanga 2021, ahitwa muri Zone Cewe, komini ya Kirundo mugihugu cy’i Burundi.

Aba bagore bivugwako babwiye uyu mu polisi ko babarangiye umuti ko n’abashyira umunwa w’imbunda mu kanwa bahita bakira.

Uyu mu polisi yarabikoze, ahera kuwambere aragenda, haza uwa kabiri nawe amushyiramo umunwa w’imbunda aragenda, ageze ku wa Gatatu, witwa Kabihogo Leoncie w’imyaka 38, aribeshya akora kumbarutso, nuko uyu mugore ahita ashiramo umwuka.

Kuva icyogihe uyu mu polisi yahise afatwa, atangira gukorwaho iperereza, basanga koko yarashe uyu mugore yibeshye ndetse yamuvuraga muburyo butemewe.

Mu nkuru IBYAMAMARE.com dukesha ikinyamakuru Jimbere cyandikirwa i Burundi, bavugako kuri uyu wa Kane taliki ya 22 Nyakanga 2021, uyu mu polisi yakatiwe gufungwa imyaka 10,yanaciwe miliyoni 3 z’impozamarira zizahabwa umuryango w’uyu mugore witabye Imana.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO