Umupolisi w’imyaka 35 yiyahuye akoresheje imbunda arapfa, nyuma yo kujya kureba umukunzi we agasanga baramaze gutera ivi bamwambitse impeta

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Gilbert Nicitegetse, umupolisi w’imyaka 35 y’amavuko yiyambuye ubuzima nyuma yuko agiye kureba umukobwa bari basanzwe bakundana agasanga yaramwanze ndetse baramaze no kumwambika n’impeta.

Uyu mu polisi yiyahuye akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitori, ku wa 12 Nyakanga 2021, aho yamenye amakuru ko umukunzi we yishakiye undi musore ndetse bagiye kubana

Yiyahuye akoresheje pisitori

Ibi bikaba byabereye muri karitsiye Gisyo, zone Kanyosha mu mujyi wa Bujumbura mugihugu cy’i Burundi.

Aya makuru anemezwa n’igipolisi cy’i Burundi aho bavugako, Gilbert w’imyaka 35 y’amavuko yiyahuye aho yari avuye kureba umukunzi we akamubura ndetse agahabwa amakuru ko uwo mukobwa yamaze kumwanga aribwo yahise afata umwanzuro wo kwiyahura akoresheje imbunda.

Amakuru IBYAMAMARE.com dukesha abantu bari i Bujumbura, avugako uyu musore w’umu polisi yari amaze igihe kigera ku myaka itatu akundana n’uyu mukobwa ndetse ngo bari basanzwe bafitanye imishinga y’ubukwe bakabana nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi ngo bari baherutse kugaragara barikumwe mu mujyi, bategura ibyo bashobora kuzifashisha mugihe bazaba bagiye kubana, ibi ngo bikaba aribyo byatumye uyu musore yiyahura mugihe yamaraga kumenyako uwo yateganyaga kuzamubera umugore yamaze kwambikwa impeta nundi musore bagiye kurushinga.

Ese kwiyahura kuko bakwanze birakwiye, ari wowe bibayeho wakora iki? Uri uyu musore?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO