Umupolisikazi wari umaze igihe ashakishwa aregwa kurasa akica abagabo babiri harimo n’umukunzi we, yirashe ahita apfa ubwo yari ageze murugo rw’ababyeyi be.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umupolisikazi wo muri Kenya wari umaze igihe ashakishwa aregwa kurasa akica abagabo babiri bamusanze yapfuye mu rugo rw’ababyeyi be.

George Natembeya, umuyobozi wo mu ntara ya Elgeyo Marakwet yavuze ko Caroline Kangogo yari yaragiye mu rugo rw’ababyeyi be muri ako gace ka Rift Valley ari naho yirasiye agapfa.

Umupolisikazi wo muri Kenya wari umaze igihe ashakishwa aregwa kurasa akica abagabo babiri bamusanze yapfuye mu rugo rw’ababyeyi be.

Hashize ibyumweru bibiri ahigwa bikomeye mu gihugu hose n’itsinda rihuriweho n’inzego nyinshi zavuze ko ari “umuntu ufite intwaro kandi w’umurashi ukaze”.

Yashakishwaga nyuma y’urupfu rw’abagabo babiri bivugwa ko yarashe mu minsi ibiri itandukanye mu mujyi wa Nakuru na Kiambaa mu burengerazuba bwa Kenya.

Umwe mu bagabo bishwe yari umupolisi mugenzi we mu gihe undi bivugwa ko yari mu bagabo babiri bakundanaga na Caroline.

Umurambo wa Caroline Kangogo bawusanze mu rugo rw’ababyeyi be uyu munsi kuwa gatanu mu gitondo mu ntara ya Elgeyo Marakwet, mu burengerazuba.

Ababyeyi be, hashize icyumweru bavugiye mu binyamakuru bamusaba kwishyikiriza polisi.

Kubura kwe mu gihe yashakishwaga cyane, byagarutsweho cyane mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya.

Kangogo yakoraga ku ishami ryo kurwanya ibyaha rya polisi ya Nakuru nyuma aza koherezwa gukora mu nkiko.

Byavuzwe ko ari umupolisi watojwe neza kandi ufite inararibonye.

Umwe mu bagabo bishwe yari umupolisi mugenzi we mu gihe undi bivugwa ko yari mu bagabo babiri bakundanaga na Caroline.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO