Umuraperi Bushali n’abo yari afunganwe nabo bafunguwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi munjyana ya Kinyatrap, Bushali na Slum Drip hamwe n’umukobwa witwa Uwizeye Carine bari bafunganwe barekuwe by’agateganyo ngo bajye baburana bari hanze.

Bushali, Slum na Carine, bose bari bafungiwe muri Gereza ya Mageragere aho bari barahawe iminsi 30 yo kuba bafunzwe, kugirango babashe gukomeza gukurikiranwa kucyaha bashinjwaga cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Bushali ni umwe mu baraperi bagezweho murubyiruko

Bushali na Slum Drip babarizwa mu itsinda rya Green Ferry batawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2019 basanzwe mu nzu iherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, icyo gihe bafashwe bari kumwe n’abandi bakobwa babiri, bose baziraga gukoresha ikiyobwabwenge cy’urumogi.

Kuwa 04 Ugushyingo 2019 nibwo urukiko rwari rwatangaje ko umuhanzi Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bafungwa by’agatenganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe uwitwa Uwase Nadia bari muri dosiye imwe yarekuwe akemererwa kubura ari hanze.

Bushali nabo yari afunganywe nabo barekuwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2019, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Bushali na bagenzi be basohotse muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, bemererwa kujya baburana bari hanze

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO