Umuraperi Bushali yerekanye umwana we w’umuhungu yabyaranye n’umukobwa babanaga mu ibanga

Umuraperi Bushali yerekanye umwana we w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we bamaranye igihe kinini.

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2020 ni bwo Bushali yashyize ifoto igaragaraza ukuboko k’umwana w’uruhinja, maze agaragaza ko yishimiye kwitwa umubyeyi.

Ati “ Ntewe ishema no kukubona mu buzima bwanjye.”

Umuraperi Bushali yerekanye umwana we w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we bamaranye igihe kinini.

No kuri uyu wa kabiri yashyizeho indi foto igaragaza mu mugongo h’uyu mwana uri mu kigero cy’umwaka umwe.

Mu kiganiro kigufi twagiranye n’uyu musore ukunzwe mu njyana ya Kinyatrap, yirinze kuvuga byinshi kuri uyu mwana gusa ngo ni umuhungu.

Iyi mfura ya Bushali yavutse ku mukobwa bamaze igihe kinini bakundana ndetse ajya anamwerekana ku mbuga nkoranyambaga ze.

Bushali ati“ Ntewe ishema no kukubona mu buzima bwanjye.”

Uyu mwana wa Bushali bahise bamufungurira konti ya Instagram aho akoresha amazina ya Bushali_Moon.

Bushali yinjiye mu muryango mugari w’abaraperi benshi bo mu Rwanda babyaye batarakora ubukwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE