Umuraperi Dan Sur yibagishije akura umusatsi ku mutwe kuburyo utazongera kumera awusimbuza iminyururu ya zahabu gusa, ashaka guca agahigo ko kuba umuhanzi wambere ubikoze ku isi(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuraperi wo muri Megizike Dan Sur, akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yibagishije agakura umusatsi wose ku mutwe kuburyo utazongera ku mera.

Uyu muhanzi yakuyeho umusatsi we agamije kuwusimbuza iminyuru ya zahabu.

Dan Sur, akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yibagishije agakura umusatsi wose ku mutwe kuburyo utazongera ku mera.

Dan Sur avuga ko yashakaga gukora ikintu gitandukanye nibyabandi, kugira ngo abe umuntu wa mbere ufite iminyururu ya zahabu ku mutwe aho kuba umusatsi nkuko byari bisanzwe

Yagize ati: “Iyi minyururu yashyizwe mu ruhu rwanjye, Ndi umuraperi wa mbere ufite iminyururu ya zahabu nk’umusatsi ‘.

Nubwo uyu muhanzi yishimiye gukora ibyo avugako bitarakorwa nundi muntu uwariwe wese ku isi, umuganga we avugako bishobora kuba byamugiraho ingaruka, kuko iyo minyururu ya zahabu yatewe kumubiri.

Umuganga ubaga Dr. Frank Agullo aganira n’ikinyamakuru YahooLife yahamijeko ibyo uyu mugabo yakoze ari ukwikururira akaga gakomeye.

Dr Frank yagize ati “Kubaga ni akaga kandi ntabwo ari umutekano rwose ku muntu uwo ari we wese wabikora, bituma bagiteri zinjira mu bwonko kandi uburemere bw’iyo minyururu ntibukingira umubiri we’.

Yakuyeho umusatsi usanzwe yari afite

Dan Sur  afite imyaka 23 y’amavuko, ni umwe mubaraperi barigukundwa cyane mugihugu cya Mexico giherereye mu majyaruguru ya Amerika.

Dan Sur umutungo we ubarirwa muri miliyoni 10 z’amadolari, ibi bikubiyemo umutungo we wose, amafaranga yinjiza, n’umutungo we muby’ubwenge.

Dan Sur avuga ko yashakaga gukora ikintu gitandukanye nibyabandi, kugira ngo abe umuntu wa mbere ufite iminyururu ya zahabu ku mutwe aho kuba umusatsi nkuko byari bisanzwe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO