Umuraperi Fireman, ari mu rubyiruko rwasoje amasomo mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuraperi Uwimana Francis uzwi mu muziki ku izina rya Fireman, ari mu rubyiruko 1,678 rwasoje amasomo mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019.

Abasoje amasomo kuri uyu wa Gatanu ni icyiciro cya 18; bahawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga bahuguwemo bari bamaze umwaka biga.

Amezi atandatu ya mbere muri iki kigo bavuwe ibiyobyagwenge. Bamwe muri aba basoje amasomo bize ubuhinzi, ububaji, kudoda n’ibindi.

Iki kigo kimaze gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rusaga 16,911. Iki kigo kandi gikoresha agera kuri Miliyoni 80 Frw ku mwaka mu kugorora urubyiruko no kwigisha imyuga.

Avuye Iwawa ahakoreye indirimbo “Ntarirarenga” yahuriyemo n’umuraperi Jay C ndetse n’umuhanzi Safi Madiba. Iyi ndirimbo imaze amezi atatu ku rubuga rwa Youtube.

Uyu muraperi yakunzwe mu ndirimbo nka “Ca inkoni izamba”, “Sagihobe”n’izindi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO