Umuraperi Jay Polly warumaze iminsi muri gereza yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuraperi nyarwanda, Tuyishimire Joshua wamamaye muri muzika nka Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu Bitaro bya Muhima.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muraperi womoye ibikomere by’imitima ya benshi mu ndirimbo ze zari zirimo ubutumwa, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021.

Umuraperi nyarwanda, Tuyishimire Joshua wamamaye muri muzika nka Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu Bitaro bya Muhima.

Amakuru avuga ko uyu muraperi yaraye avanywe muri Gereza ya Mageragere mu ijoro ameze nabi, akajyanwa ku bitaro bya Muhima aho yahise yitaba Imana akimara kwakirwa.

Jay Polly wari ufite imyaka 33 aho yavutse tariki ya 5 Nyakanga 1988, yari afungiye Mageregere aho yari yarakatiwe iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, urubanza rwe rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 2 Ukuboza.

Uyu muraperi umwe mu bashinze itsinda rya Tuff Gang, yakunzwe cyane n’Urubyiruko bitewe n’indirimbo ze zagaruriraga icyizere cyane abakuriye ku mihanda, hari nka ’Ibyo Ubona’, ’Akanyarirajisho’, ’Rusumbanzika’, ’Hishamunda’, ’Ndacyariho’ n’izindi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO