Umuraperi Jay Polly yasezeweho mu marira menshi n’agahinda, abana 2 asize byabarenze kwihangana birabananira(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuraperi Tuyishimire Joshua [Jay Polly], nyuma yo kwitaba Imana azize urupfu rwatunguye benshi, yasezeweho mu marira menshi cyane n’agahinda.

Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri.

Jay Polly asize abana 2 harimo uwo yabyaranye na Nirere Afsa, ari nawe mukuru nuwo yabyaranye na Uwimbabazi Sharifa ari nawe babanaga ariko bakaba bari baramaze gutandukana, aba bose bari baje gusezera kuri Se ubabyara

Hari nyuma y’uko bitunguranye yarwariye muri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, yahise yihutanwa ajyanwa ku bitaro bya Muhima aho yashizemo umwuka akigerayo.

Nyuma y’aho Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwatangaje ko Jay Polly n’abandi bantu 2 banywereye muri gereza Alcool yifashishwa mu kogosha bikekwa ko ari yo yamuhitanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) narwo rukaba rwarahise rutangira iperereza ku kintu cyishe uyu muraperi aho n’umurambo we wajyanywe kuri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo ukorerwe isuzuma ariko icyavuyemo ntikiratangazwa.

Urupfu rwa Jay Polly wafatwaga nk’umuraperi uririmba ibibazo abantu benshi bakunze kunyuramo, rwababaje benshi cyane aho bamwe batemeraga ko yapfuye kugeza uyu munsi bamaze kumusezeraho.

Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo yasezeweho bwa nyuma aho yari atuye Kibigabaga akaba yahise ajya gushyingurwa.

Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi bagenzi nka Amag G, Young Grace, Bulldogg babanaga mu itsinda rya Tuff Gang, Hon Bamporiki Edouard n’abandi.

Apostle Joseph Habarurema ni we wayoboye isengesho ryo gusezeraho bwa nyuma uyu muraperi.

Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo yasezeweho bwa nyuma aho yari atuye Kibigabaga akaba yahise ajya gushyingurwa.

Aha yari atuye kandi umutekano wari wakajijwe bitewe n’abakunzi b’uyu muhanzi bari baje ari benshi baje kumusezeraho bwa nyuma, gusa ntibyari kubakundira bose bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hakaba hari hitabajwe polisi ngo ifashe mu gucunga umutekano.

Uwimbabazi Shariffa, umugore wa Jay Polly baheruka gutandukana, ari na we nyina w’umukobwa we, kwihangana byamunaniye agwa igihumure ndetse hari n’umwana we w’umukobwa w’imfura yabyaranye na Nirere Afsa, uyu mwana nawe ubwo yasezeraga kuri Se kwihangana byamunaniye.

Jay Polly azibukirwa ku ndirimbo ze zomoye ibikomere bya benshi, nka ’Ibyo Ubona’, ’Akanyarirajisho’, ’Ndacyariho’ n’izindi, asize abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Umukobwa w’imfura wa Jay Polly yari yasazwe n’agahinda

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO