Umuraperi Rick Ross yasubije abavuze ko kuba J.Cole yarakiniye ikipe ya Patriot mu irushanwa rya Basketball Africa League ari agasuzuguro

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuraperi wo muri Amerika Rick Ross yasubije abavuze ko kuba J.Cole yarakiniye ikipe ya Patriot mu irushanwa rya Basketball Africa League ari agasuzuguro, yerekana inyungu bifite.

Irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kumara ibyumweru bibiri riri kubera mu Rwanda.

Umuraperi wo muri Amerika Rick Ross yasubije abavuze ko kuba J.Cole yarakiniye ikipe ya Patriot mu irushanwa rya Basketball Africa League ari agasuzuguro

Mu buryo bwatunguye abatari bake, umuraperi J.Cole yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe ya Patriots B.B.C ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

Terrell Stoglin ukinira ikipe ya AS Sale nayo yitabiriye iri rushanwa aherutse gutangaza ko kuba J.Cole yarahawe umwanya wo gukina ari agasuzuguro ku irushanwa ndetse  n’umukinnyi yasimbuye.

Yagize ati “Ntekereza ko yatwaye akazi k’ukindi wari ugakwiye. Ku muntu nk’uriya usanzwe ufite amafaranga menshi n’akandi kazi akaza agatsinda inota rimwe mu mukino kandi agakomeza agasingizwa ni ugusuzugura irushanwa.

Hari abantu benshi bashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko J.Cole yatwaye umwanya wa Guibert wari witezweho gutsinda amanota menshi.

J.Cole yakiniye ikipe ya Patriots mu mukino ya BAL

Umuraperi Rick Ross yafashe amashusho atanga igitekerezo kuri izi mpaka zazamuwe na Terrell Stoglin.

Ati “  Nta buryo na bumwe ari agasuzuguro. Kandi icya mbere ntabwo inzozi z’umwirabura zikwiye gukumirwa… So aramutse afite ikipe kandi agomba gutoranya hagati yawe na J.Cole nizera ko waba ugiye ku ruhande ukareka J.Cole agakora nk’ibyo ari gukora.”

Rick Ross yasabye uyu mukinnyi gushyira hasi urwango, agashyigikira mugenzi we kuko nubwo yaba atitwaye neza mu mikino ya mbere,ikurikira ashobora kwikosora.

Ati “ Icy’ingenzi ni ugushyigikira umuvandimwe wawe, niba yaratsinze inota rimwe mu mukino wa mbere, uwa 10 ashobora gutsinda atandatu.
J.Cole yagaragaye mu mikino itatu yose ikipe ya Patriot yakinnye aho yatsinze amanota atanu minota isaga 45.

Imikino ya 1/4 ntabwo azayikina kuko amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Patriot yarangiye ndetse yamaze gusubira iwabo muri Amerika.

Terrell Stoglin ukinira ikipe ya AS Sale nayo yitabiriye iri rushanwa aherutse gutangaza ko kuba J.Cole yarahawe umwanya wo gukina ari agasuzuguro

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO