Search

Umuraperi Sarkodie yasezeranye n’umukunzi we imbere y’Imana

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuraperi wamamaye muri Muzika Nyafurika uzwi ku izina rya Sarkodie, nyuma y’iminsi mike yari amaze yambitse impeta y’urukundo umukunzi we, ubu yasezeranye nawe imbere y’Imana kuzabana akaramata mu buzima bwabo bwose.

Sarkodie ubusanzwe witwa  Michael Owusu Addo, yasezeranye n’uwahoze ari umukunzi we w’ibihe byose Tracy Ama Addo, mu gihe bari bamaranye imyaka irenga icumi bari mu rukundo dore ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2007.

Mu minsi mike ishyize nibwo uyu muraperi yamaramaje maze we na Tracy Ama Addo bakora ibirori bibanziriza ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana, bambikana impeta ihamya umubano uri hagati yabo, kuri iyi nshuro bakaba bahamirije imbere y’Imana ko urukundo rwabo rukwiye gushyigikirwa n’inkingi zitajegajega bakabana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Ubu bukwe bw’aba bombi bwabaye ku gicamunsi cyo  ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 mu birori byabereye mu muhezo kuri Labadi Beach Hotel mu Mujyi wa Accra.

Aba bombi, bemeje kubana akaramata nyuma y’uko kuwa Kane italikiya 19 Nyakanga 2018 bari bakoze ibirori gakondo mu muryango Tracy Ama Addo, byabereye ahitwa 7 Guava Link(Gowa Street) ibi birori byari byahuriyemo n’abagize imiryango yombi.

Umuraperi Sarkodie ni umwe mu bakunzwe kandi bafite ibigwi ku Mugabane wa Afurika, aho yagiye agaragara cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake nka: ‘Adonai’, ‘Pain Killer’, ‘U Go Kill me’ n’izindi.

Sarkodie yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we bamaze imyaka irenga 10 bakundana

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye

Bambikanye impeta yo kubana akaramata

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.