Umuraperi wo muri Tanzania AY yavuze kubyo gutandukana n’umugore we w’umunyarwandakazi wazanye umwana we mu Rwanda akaba arerwa na nyirakuru

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuraperi wo muri Tanzania AY yahakanye amakuru yagiye avugwa ko yaba yaratandukanye n’umugore we w’umunyarwandakazi.

Hashize iminsi bihwihwiswa ko AY atakibana n’umugore we Umunyana Rehema ko batandukanyijwe n’ibibazo bagiranye.

Umuraperi wo muri Tanzania AY yahakanye amakuru yagiye avugwa ko yaba yaratandukanye n’umugore we w’umunyarwandakazi.

Ibi byatijwe umurindi no kuba AY atagishyira amafoto ye ku rubuga rwa Instagram nk’uko byari bimeze akimurambagiza.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, AY yabajijwe ku mubano we n’umugore we, yemeza ko nta kibazo na kimwe bafitanye.

Ati “ Ntabwo nigeze ntandukana n’umugore wanjye. Ari kwiga muri Amerika kandi kubayo ufite umwana muto biragoye abakozi bo mu rugo baho barahenze. Ubwo nari ndi Chicago twari kumwe, bimwe by’abanyatanzaniya bari bategereje kubona amafoto. Turavugana cyane.”

AY avuga ko bahisemo ko umwana we azanwa mu Rwanda akarerwa na nyirakuru gusa ubwo Rehema azaba arangije kwiga bazongera babane.

Ati “ Twarabaze dusanga umwana agomba kubana na nyirakuru mu Rwanda kuko nkunda gukor ingendo nyinshi.”

AY uri mu baraperi bafite amafaranga menshi muri Tanzania yakoze ubukwe na Rehema muri Gashyantare 2018. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyamata muri Golden Tulip Hotel.

Muri Kanama 2018 bibarutse umwana w’imfura avukira muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, ubu afite imyaka itatu.

Hashize iminsi bihwihwiswa ko AY atakibana n’umugore we Umunyana Rehema ko batandukanyijwe n’ibibazo bagiranye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO