Umuraperi YFilla mu ndirimbo ye nshya yise ‘My Nigga’ yasabye abantu kwiyoroshya-Yirebe hano

Shyaka Yves wiyise YFilla mu muziki ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakorera injyana ya hiphop muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya ‘My Nigga’ igaruka ku bantu biyemera mu magambo ariko ntabikorwa abasaba gucabugufi bagakora.

YFilla umaze imyaka isaga irindwi akora muzika yabwiye Ibyamamare.com ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka gutambutsa ubutumwa bwo kwiyoroshya no kwiyakira aho kwiyemera kuko ntacyo bimaze.

My Nigga yasohokeye rimwe n’amashusho, yakozwe na Kirk Ovie mu buryo bw’amajwi naho mashusho akorerwa muri KB Films.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA YFilla

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE