Umuratwa Anitha uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi, yakomeye ku muco yanga kwiyerekana mu myambaro ya Bikini, mugihe abandi bigaragazaga bambaye amakariso n’amasutiya(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuratwa Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 amaze iminsi muri Pologne aho yitabiriye Miss Supranational International 2021 riri kubera muri iki gihugu ku nshuro ya 12.

Uyu mukobwa we na bagenzi be 57 bigaragaje mu cyiciro cyo kwambara bikini. Abakobwa bose bari guhatana banyuze imbere y’akanama nkemurampaka bambaye iyi myambaro mu byiciro bibiri.

Umuratwa Anitha uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi, yakomeye ku muco yanga kwiyerekana mu myambaro ya Biniki, mugihe abandi bigaragazaga bambaye amakariso n’amasutiya

Habanje icyiciro cyo kwiyerekana muri bikini hakurikiraho icyo kwiyerekana mu makanzu maremare.

Mugihe abakobwa benshi mubitabiriye iri rushanwa biyerekanaga bambaye bikini, mu mwambaro w’ikariso n’isutiya, Umuratwa Anitha we yagaragaye yambaye muburyo butandukanye n’ubwabandi kuko yari yiteye akitero ku gice cyo hasi, hejuru yambaye akambaro gafashe amabere.

Ntabwo ari Umuratwa Anita gusa, wanze kwambara umwambaro wa bikini, kuko harim n’abandi bakobwa nabo wabonaga banze kwambara uyu mwambaro abenshi bafata nkuhabanye n’imico y’ibihugu baturukamo.

Iri rushanwa Umuratwa yitabiriye riri kubera muri Pologne. Mu minsi ishize yaje mu bakomeje kwitwara neza ndetse yagaragaye mu 10 ba mbere bitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance.

Umukobwa uhagarariye Soudan y’epfo
Umukobwa uhagarariye Kenya
Umukobwa uhagarariye England
Umukobwa uhagarariye USA
Umukobwa uhagarariye Colombia

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO