Umuratwa Anitha wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi mubiguhu 60 ntabwo yigeze agaragara no muri 24 bambere, yatashye amaramasa

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuratwa Kate Anitha wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational International 2021, yatashye amara masa mu irushanwa ryegukanywe n’umunya-Namibia, Chanique Rabe.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu nibwo habaye umuhango wo gutoranya Nyampinga wahize abandi muri Miss Supranational International 2021 yaberaga muri Pologne kuva tariki ya 5 Kanama.

Umuratwa Kate Anitha wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational International 2021

Ntabwo umunyarwandakazi Umuratwa Kate Anitha yahiriwe kuko atigeze anagera mu cyiciro cya nyuma.

Iri rushanwa ry’ubwiza ryari ryitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 60 muri rusange bavuye mu bihugu bitandukanye, babanje gutoranyamo abakobwa 24 mbere yo gutoranyamo 12 nabo bagombaga kuvamo batanu bahatanira ikamba.

Umuratwa Kate Anitha akaba atigeze agira amahirwe yo kuza mu bakobwa 24 bakomeje mu kindi cyiciro.

Umuratwa Kate Anitha yatashye amara masa mu irushanwa ryegukanywe n’umunya-Namibia

Abakobwa 5 bageze kuri final harimo Umunya-Afurika y’Epfo, Namibia, Puerto Rico, Venezuela n’uwo muri Repubulika y’Abadominikani.

Chanique Rabe wari uhagarariye igihugu cya Namibia akaba yaje kwegukana iri kamba ahigitse bagenzi be.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 12, aho ryaherukaga muri 2019 rikegukanwa n’Umunya-Thailand, Antonia Porsild, umwaka ushize ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Chanique Rabe wari uhagarariye igihugu cya Namibia akaba yaje kwegukana iri kamba ahigitse bagenzi be.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO