Search

Umuririmbyi Jackie Evancho yavuze amagambo arwanya Perezida Donald Trump

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Jackie Evanancho asanzwe ari umuririmbyi uzwi muri leta zunze ubumwe z’Amerika,uyu mwangavu ari mukigero cy’imyaka 16 y’amavuko. Mu bihangano bye ndetse n’umwuga we wo kuririmba wagaragariye mu ndirimbo y’igihugu yaririmbye  mbere y’uko Donald Trump arahirira kuba umukuru w’iki gihugu.

Jackie Evanancho

Kuri uyu wa gatatu taliki 22 Gashyantare 2017  uyu muririmbyi yavuze amagambo atandukanye ubwo hizihizwaga ibirori mu kigo cy’amashuri bijyanye no gukangurira uburinganire hagati y’abahungu n’abakobwa banavugwa ko uwahoze ari perezida w’iki gihugu Barack Obama ariwe watangije iki gikorwa cy’ubwuzuzanye.

Evancho yagaragaje ko atishyimira imwe mu myanzueo ifatwa na Donald Trump hakubiyemo kwima ijambo ukeneye kuba yamubaza ikibazo ku mwanzuro afashe.

Ubusanzwe muri ibi birori hari hagamije no kwiga uburyo abanyeshuri bazajya bakoresha ubwogero rusange bw’ikigo, mugihe Trump yaramaze kuvuga ko bagomba kubukoresha hakurikijwe imyirondoro yabo ndetse n’igitsina, abanyeshuri ntibabyumvise kimwe nawe arinabwo uyu mukobwa yahise avuga amagambo ababaye avuga ko niba Trump yaramutumiye ngo aririmbe indirimbo y’igihugu ubwo yarahiraga agomba no kumwemerera bagahura bakavugana ku burenganzira bwabo.

Mugukoresha ubwogero rusange bw’ikigo wasangaga abana babanyeshuri ndetse n’abandi bimpande bifuza ko bagomba kubukoreshereza hamwe nta vangura rigendeye ku gitsina,Donald Trump yabahakaniye ko bidashoboka, batangira kuvuga ko akomeje kugenda abavutsa uburenganzira bwabo.

Abanyeshuri wasangaga bishimiye cyane Juliet ufite imyaka 18 y’amavuko wavugaga ko hagomba gufatwa icyemezo cyo guhagarika kujya mubwogero bagendeye ku gitsina.

 

KWIZERA Juvenal

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.