Umuririmbyi w’i Burundi Sat B,uherutse gusinyira miliyoni 100 azajya ahabwa buri mwaka, yafunzwe na Polisi azira miliyoni 3.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu kwezi kwa Gatanu, uyu mwaka mugihugu cy’i Burundi nibwo havuzwe inkuru yanejeje cyane abakunzi b’umuziki muri iki gihugu, iyi nkuru yavugaga ku masezerano umuririmbyi Sat B yagiranye na Kompanyi icuruza inzoga aho uyu muhanzi yagombaga kuzajya ahembwa akayabo kangana na miliyoni 100 z’amarundi buri mwaka mugihe cy’imyaka itanu.

Sat B uri mubahanzi bagezweho i Burundi yafashwe na Polisi yo muri iki gihugu azira kunanirwa kwishyura miliyoni 3 z’amafaranga y’amarundi.

Sat B yafunzwe azira miliyoni 3

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’i Burundi Pierre Nkurikiye, avugako Sat B yazize kuba yarananiwe kubahiriza amasezerano yagiranye n’umuhanzi nawe w’i Burundi uba muri Amerika wamuhaye amafaranga ashaka ko bakorana indirimbo bikarangira Sat B ayariye ntabashe gukorana n’uyu muhanzi.

Amakuru agera ku kinyamakuru IBYAMAMARE.com, avugako umuhanzi witwa Don Brighter uba muri Amerika yasabye Sat B ko bakorana indirimbo nuko Sat B amuca miliyoni 3 z’amarundi.

Don Brighter yarabyemeye ahereza Sat B aya mafaranga, uyu muhanzi amaze kwakira aya mafaranga ngo ntbwo yigeze yubahiriza amasezerano kugeza aho uyu Don aza i Burundi avuye muri Amerika, nabwo Sat B arakomeza amubera ibamba.

Umuhanzi Don wambuwe na Sat B

Don amaze kubonako Sat B yanze kubahiriza amasezerano yahise yiyambaza inzego z’umutekano niko guhita zita muri yombi umuhanzi Sat B bamushinja icyaha cy’ubuhemu nubwambuzi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO