Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Rene Patrick yambitse impeta umunyamakuru wa RBA(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rene Patrick, umuramyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, yambitse impeta iteguza ubukwe umukunzi we, Tracy Agasaro.

Agasaro byamurenze, afatwa n’ikiniga asuka amarira y’ibyishimo, ntakuzuyuyaza yahise atega ikiganza impeta bayishyiramo, mu binezaneza byinshi ati “YEGO”

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, taliki 17 Nyakanga 2020 bibera mu mujyi wa Kigali.

Rene Patrick, umuramyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, yambitse impeta iteguza ubukwe umukunzi we, Tracy Agasaro.

Mu ibi birori byari biteguwe neza cyane, aho byagombaga kubera hari hateguye indabo ziganjemo amabara y’umukutu  ziherekejwe n’amagambo y’urukundo.

Agasaro Tracy, yatunguwe cyane, ubwo bamwinjizaga mucyumba maze asanga hateguwe bidasanzwe, umukunzi we yicaye mundabo zikoze umutima, acuranga Piano, Tracy akibibona yahise asuka amarira y’ibyishimo, nuko Rene Patrick nawe ahita amwakiriza impeta amusaba ko yatega ikiganza akayimwambika, uyu mukobwa nawe ntiyazuyaje yahise atega ikiganza agira ati “YEGO”

Urukundo rwa Tracy Agasaro na Rene Patrick ntirwavuzwe cyane kuko ari amakuru bagerageje kugira ubwiru, bivugwako bamaze igihe kinini bari mumunyenga w’urukundo.

Tracy Agasaro Akunze kugaragara cyane mu biganiro by’imyidagaduro kuri KC2 Tv y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba  n’umuramyi mu itorero Mount Olive church.

Rene Patrick ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, azwiho kuba afite ijwi ryiza cyane mukuramya ndetse akaba ari n’umuhanga mugucuranga piano.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO