Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana,Yvan Nininahazwe wo muri Redemption Voice yagukanye igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mubagabo, avugako ikimushimisha ari ukubona abantu bakira Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Yvan Nininahazwe, umuhanzi w’umurundi uba muri Canada uririmba indirimbo zo kuramya no guhimba Imana, yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mubagabo.

Yvan Nininahazwe, usanzwe abarizwa mu itsinda rya Redemption Voice, yegukanye igihembo cya Best Male Singer of The Year mubihembo bitangwa na Burundi We Want, aho yahatanaga mu cyiciro kimwe na Nzey, Irade Nice, Mapozi of God na MC Mello.

Yvan Nininahazwe, umuhanzi w’umurundi uba muri Canada uririmba indirimbo zo kuramya no guhimba Imana

Mukiganiro Yvan yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com yagaragajeko yishimiye kwegukana iki gihembo yari ahanganyemo n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki.

Yvan yavuzeko ikimushimisha cyane ari ukubona, aririmba abantu bagakizwa bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza

Yagize ati “Ndirimba kugirango ubutumwa bwiza bwa kristu bugere ahantu henshi hashoboka, ikinshimisha cyane ni ukubona abantu baza kuri Yesu.”

Yakomeje agira ati “Nishimiye cyane kwegukana iki gihembo, ntabwo byari byoroshye ariko Yesu yaradushyigikiye cyane kuko natwe tumuhesha icyubahiro buri munsi, niyo mpamvu nanjye nzahora muhimbaza kandi nigishe n’abandi kwizera no kumenya ibitangaza akora.”

Yvan Nininahazwe, usanzwe abarizwa mu itsinda rya Redemption Voice, yegukanye igihembo cya Best Male Singer of The Year mubihembo bitangwa na Burundi We Want

Yvan Nininahazwe, ubu ni umugabo wubatse, mu minsi ishize twabagaejejeho inkuru y’ubukwe bwe na Corine, basezeranye kubana akaramata mu birori biryoheye ijisho byabereye muri Canada aho basanzwe batuye.

Yvan asanzwe abarizwa mu itsinda rya Redemption Voice, ryamamaye cyane i Burundi no mu Rwanda, muri iritsina abamo nk’umunyamasengesho ndetse akaba ariwe ugaragara cyane mu ndirimbo zabo, akaba ari n’umwanditsi windirimbo ziritsinda.

REBA VIDEO YVAN ARIRIMBA MU ITANGWA RY’IBIHEMBO BYA BWW

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Yvan Nininahazwe (@yvannininahazwe)

Burundi we want (BWW) ni umuryango utegamiye kuri Leta wibumbiyemo urubyiruko rw’abarundi baba mu mahanga, batanga ibi bihembo bagamije kuzamura urubyiruko rw’abanyempano, kuteza imbere igihugu baturukamo no kukimenyekanisha mu mahanga.

Yvan Nininahazwe, ubu ni umugabo wubatse, mu minsi ishize twabagaejejeho inkuru y’ubukwe bwe na Corine

Reba Mugende Murondere ya Redemption Voice

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO