Search

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yifuje ko habaho ibiganiro bigarura amahoro hagati ya Israel na Palestina

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis ubwo yasomaga igitambo cya Misa imbere y’abakiristo kuri iyi tariki ya 25 Ukuboza 2017 ari nabwo hizahizwa umunsi mukuru  wa Noheli,yakomoje kubwumvikane buke bukomeje kuranga ibihugu bibiri Israel na Palestina avuga ko bikenewe gusabirwa amahoro n’umutekano ndetse bikagirana n’ibiganiro hagati yabyo.

Ibi yabivuze ubwo hakorwaga umuhango wo gusabira umugisha umujyi wa Roma wo mu gihugu cy’u Butariyani n’Isi yose muri rusange‘Urbi et Orbi’, maze avuga ko yifuza amahoro muri Yeruzalemu ndetse hakabaho n’ibiganiro hagati ya Israel na Palestina bikunze guhora bihanganye.

Nk’uko BBC yabitangaje, agendeye ku mwuka mubi ukomeje gututumba, mu misa Papa Francis yasomeye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani, yasabye ko hakorwa ibiganiro bitanga igisubizo, kizatuma habaho amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu bibiri Israel na Palestina bikunze kuvugwaho amakimbirane y’akadashoboka hagati yabyo bipfa agace ka Yeruzalemu ari nabyo biherutse kugarukwaho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, umaze igihe atangaje ko Yeruzalemu ari wo murwa Mukuru wa Isiraheli. Ariko iki cyemezo kikamaganirwa kure n’ibihugu by’abarabu.

Mu cyumweru gishize inteko rusange ya Loni yateye utwatsi icyifuzo cya Trump, aho kucyamagana kwashyigikiwe n’ibihugu 128, ibindi 35 birimo u Rwanda birifata naho icyenda biragishyigikira.

Papa Francis yasabiye amahoro Isi yose yifuza n’ibiganiro hagati ya Israel na Palestina

Papa Francis yanasabye ko habaho ibiganiro by’amahoro hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo kuko ari inyungu ku batuye Isi yose. Avuga ko haramutse habayeho ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi bikomeje kugaragaza intugunda hagati yabyo, abatuye Isi barushaho kumererwaneza ndetse n’iterambere rikarushaho kwiyongera.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *