Umusirikari arashe abantu 20 bose bahita bapfa, bamuzaniye nyina amusaba imbabazi arabyanga, akomereza mu maduka arasa uwo abonye wese(Amafoto)

Umusirikari wo mugihugu cya Thailand mugace ka Nakhon Ratchasima, yishe abantu 20, akomeretsa abagera kuri 42, bamuzaniye nyina bashaka ko ahagarika ububwicanyi ariko arabyanga akomeza kumisha amasasu ku baturage.

Ibi byabaye, ku munsi w’ejo, ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, uyu musirikare witwa Jakraphanth Thomma, yabanje kwica umukuriye nuko ajya mububiko bw’imbuda ajya mu muhanda atangira kurasa abantu.

Bamuzaniye Nyina bagirango barebe ko yahagarika ubwicanyi ariko biba ibyubusa arabyanga

Uyu mwicanyi yatangiye arasa abari mu muhanda nuko ajya no mu maguriro atangira kurasa abo asanzemo, aho yahereye mu iguriro ryitwa Nakhon Ratchasima, rizwi nka Korat.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byerekana uyu mugabo avuye mu modoka ari kurasa, abantu nabo bagahita bakizwa n’amaguru bahunga amasasu.

Uyu mugabo yinjiye mu iguriro ahagana i Saa Cyanda z’amanwa, atangira kurasana n’abashinzwe umutekano muri iryo guriro, inzego z’umutekano zahageze ahagana Saa Tanu z’ijoro, abarinda iryo guriro bananiwe, ari nabwo yatangiye guhigwa n’abasirikari.

Abashinzwe umutekano imbere mugihugu bahageze nabo bagerageje kurwana nawe, biranga, nibwo bazanye Nyina umubyara, bakajya bamumwereka kugirango ahagarike kurasa ariko nabyo arabyanga akomeza kurwana.

Buriwese wumvaga isasu yakizwaga n’amaguru

Uyu mugabo w’imyaka 32, bavugako yagerageje guhunga ashaka guca mu muryango w’inyuma ariko ntibyamukundira aribwo Polisi yahise itangaza ko yahise imurasa akahasiga ubuzima.

Ubutegetsi bwo muri iki gihugu buvugako, uyu mwicanyi yishe abantu 20, abandi 42 barakomereka, muribo 21 bakaba bari mu bitaro ariho barikuvurirwa, gusa ngo umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko harimo abarembye cyane.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE