Umusore uri gukorana indirimbo na Gisupusupu mu mazina ye harimo na ‘M’ isobanura Mukamana/ Biteye agahinda ukuntu ava kwiga agahitira mu kazi k’ikiyede!

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi ukomeje gutungura abanyarwanda kubera amazina afite ubusobanuro budasanzwe ‘Good verse m zaid papa kuberwa’ harimo na ‘M’ isobanura Mukamana kandi ari umuhungu.

Uyu muhanzi wiyise amazina adasanzwe twaje kumenya ko harimo n’aya ababyeyi be kuko se ari we witwa Zaid naho Nyina umubyara akaba yitwa Mukamana.

Umuhanzi ukomeje gutungura abanyarwanda kubera amazina afite ubusobanuro budasanzwe ‘Good verse m zaid papa kuberwa’

Uyu musore ubarizwa i Musanzwe mu kiganiro twagiranye yavuze ko afite indirimbo ziri hanze zirimo nkiyitwa ‘Sunika’ ifite na Video nziza ndetse n’indi mishinga ikomeye irimo nk’indirimbo ari gukorana na Nsengiyumva François uzwi kw’izina rya Gisupusupu.

Good Verse M Zaid Papa Kuberwa w’imyaka 20 y’amavuko , n’umwana watakaje ababyeyi be akiri muto dore ko ubu akiri n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye muri ETEFOP.

Mukumubaza aho akura ubushozi bwo kujya muri studio , twatunguwe no kumva inkuru ibabaje y’ukuntu iyo avuye kwiga anyura mu kazi k’ubuyede ngo abashe gukomeza kubaho anakora umuziki dore ko adite n’impano itangaje , bityo muri we akaba avugako agize amahirwe yabona umuterankunga cyangwa se Manager.

REBA VIDEO

Uyu musore wiyise amazina akubiyemo ay’ababyeyi be nyuma y’uko bombi bitabye Imana , afite indirimbo nshya yitwa ‘Sunika’ aho baba baririmbamo ko bari gusunika ipusi , ariko nyine mu mashusho y’indirimbo ugasanga n’umukobwa n’umuhungu bibereye mu buriri

Uyu muhanzi arigukorana indirimbo na Gisupusupu

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO