Fred Lyon ni umwe mubasore bamaze kwamamamara cyane hano mu Rwanda kubera kwambika abantu b’ibyamamare.
Uyu musore afite iduka rikomeye ricuruza imyambaro igezweho bakunze kwita iyabasirimu yapfukamye atera ivi asaba umukobwa wo mubarabu kazi ko yamubera umugore.

Nkuko bigaragara mu mafoto, uyu musore yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukobwa ukomoka mubihugu by’abarabu bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Amakuru agera ku kinyamakuru Ibyamamare.com, ni uko uyu mukobwa Lyon yambite impeta ngo bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, aho uyu musore akunze kujya kumusura ndetse n’uyu mukobwa akaba akunze kuza mu Rwanda cyane aje kureba uyu muhungu yihebeye.

Ntituramenya neza amataliki y’ubukwe bw’aba bombi gusa amakuru dufite ni uko ubukwe bwabo bushobora kuzabera mu mujyi wa Kigali bitarenze muri Werurwe uyu mwaka.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook