Search

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko akomeje gutangaza benshi nyuma yo kuvuga ko akomoka ku mubumbe wa Mars.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umusore w’Umurusiya witwa Boriska Kipriyanovich w’imyaka 20 y’amavuko akoneje gutangaza abantu benshi ku Isi aho yemeza yavukiye ndetse akurira ku mubumbe wa Mars mbere yo kuvukira nanone kuri iyi Si dutuyemo bityo abaganga, ababyeyi be ndetse n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere bakaba nabo baratangiye kwizera ibyo uyu mwana avuga kuko ngo kuva mu bwana bwe yagaragaje ubuhanga butangaje.

Uyu musore azi gushushanya bidasanzwe.

Ikinyamakuru the Sun dukesha iyi nkuru kivuga ko Boriska Kipriyanovich ukomeje gutangaza abatari bake ubusanzwe akunda kuganira ku bijyanye n’iby’ikirere ku buryo usanga abisobanukiwe cyane ikindi ngo yamenye kuvuga amaze amezi macye cyane avutse ndetse ngo ajya aganira ibintu bidasanzwe ababyeyi be batigeze bamubwiraho by’umwihariko ku mibereho y’ibivejuru (Aliens civilization) n’ibindi. Ibi bikaba byaraje byiyongera kandi ku kuba Boriska akiri umwana muto w’imyaka 2 y’amavuko, ngo yabashaga gusoma no kwandika ndetse no gushushanya mu buryo budasanzwe, bityo benshi batangira kwemera ko afite ubuhanga burenze ubw’abana bari mu kigero cye.

Boriska Kipriyanovich ufite nyina w’umuganga na we yemeza ko umwana we yatangiye kugaragaza ko adasanzwe mu mezi macye akimara kuvuka. Mu bisonuro uyu mwana yatanze ku mibereho yo ku mubumbe wa Mars yavuze ko yibuka ko kuri uriya mubumbe hajya haba intambara ikomeye ndetse ngo habayo n’abagabo bareshya na metero ebyiri bashobora guhumeka umwuka wa karuboni. Yongeraho ko abo bagabo bo kuri Mars ngo bateye imbere cyane mu ikoranabuhanga, ngo barakura bageza ku myaka 35 ntibongere gukura ndetse ngo ntibapfa.

Uyu musore kandi yakomeje yemeza ko abatuye kuri Mars bari basanzwe bafite imikoranire ya hafi n’abanyamisiri ndetse ngo ajya yibuka ko rimwe yigeze kuzana nabo ku Isi kureba abanyamisiri atwaye ikintu kimeze nk’indege. Boriska anavuga ko ubuzima bwo ku isi bwose buzahinduka umunsi kimwe mu bibumbano byo mu mujyi wa Giza ho mu Misiri kizafunguka akavuga ko uburyo gifunguka biherereye inyuma y’amatwi y’icyo kibumbano.Kuri ubu abantu benshi bumvise iyi nkuru y’uno musore bamwe bakaba bakomeje kugaragaza impungenge batewe n’imitekerereze ye, bamwe bavuga ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe kuko babona ko ibyo avuga nta shingiro n’ukuri kubirimo.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.