Umusore w’imyaka 26 wari umaze iminsi ashakisha uwamugura kubera ubukene, Polisi yamufashe iramufunga

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Polisi ya kisilamu muri leta ya Kano izwi nka Hisbah yataye muri yombi Aliyu Na Idris uri kw’ifoto yakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari kwigurisha kubera “ubukene”.

Komanda wa Hisbah witwa Harun Ibn Sina yabwiye BBC ko igikorwa cya Aliyu kibujijwe.
Ati: “Yego twamufashe kuwa kabiri, ibyo yakoze ntabwo byemewe muri Islam, ntushobora kwigurisha uko waba umeze kose n’ibibazo waba urimo byose.”

Umusore w’imyaka 26 wari umaze iminsi ashakisha uwamugura kubera ubukene, Polisi yamufashe iramufunga, Ukuriye Polisi ati “ntushobora kwigurisha uko waba umeze kose n’ibibazo waba urimo byose.”

Uyu musore usanzwe ari umutayeri, yari yabanje kuvugana n’abanyamakuru mbere yo gufatwa, avuga ko ari mu bibazo by’ubukene bukomeye.

Avuga ko aribyo byatumye yishyira ku isoko ku gaciro ka miliyoni 20 z’ama-naira ($49,000; 49,000,000Frw) akizeza uzamugura kumutwara akamukorera n’umutima we wose.

Mbere yo gufatwa yabwiye abanyamakuru ati: “Icyemezo cyo kwigurisha nagitewe n’ubukene, nindamuka mbonye umuguzi ndateganya guha ababyeyi banjye miliyoni 10 z’ama-naira ($24,000; 24,000,000Frw).

“Nishyure miliyoni eshanu z’imisoro ya leta, mpe miliyoni ebyiri uwariwe wese wamfasha kubona umuguzi, nanjye ngumane asigaye.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO