Umusore wo muri Angola niwe wegukanye ikamba ry’abasore beza kurusha abandi mu irushanwa rya Mister Africa International 2021, Rukundo wagiye ahagarariye u Rwanda ntabwo yabashije kurenga umwanya wa 9.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umusore ukomoka muri Angola Eryvaldo Reis ni we wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Mister Africa International 2021 ryari ririmo n’umunyarwanda.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abasore bagera kuri 20 bahagarariye ibihugu bitandukanye ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021.

Umusore ukomoka muri Angola Eryvaldo Reis ni we wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Mister Africa International 2021 ryari ririmo n’umunyarwanda.

Ni ibirori byabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho aba basore bari bamaze iminsi ibiri. Uyu mwaka nta mwiherero w’igihe kinini wabayeho kubera icyorezo cya COVID-19.

Rukundo Dismas wari uhagarariye u Rwanda yahatanye agera muri Icyenda ba mbere bitwaye neza ariko ntiyabashije kuharenga.

Eryvaldo Reis ni we wahize abandi batatu bageze mu cyiciro cya nyuma asimbura Emmanuel Umoh wo muri Nigeria wari umaze imyaka ibiri afite ikamba.

Rukundo Dismas wari uhagarariye u Rwanda yahatanye agera muri Icyenda ba mbere bitwaye neza ariko ntiyabashije kuharenga.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Umusore ukomoka muri Angola Eryvaldo Reis

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE