Search

Umusore w’umunyaRwanda amaze imyaka 18 akora indege ndetse afite icyizere ko azayuzuza bitarenze Werurwe igatangira kuguruka(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ntirimeninda Willy Leornard utuye mu Kabuga ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru, amaze imyaka 18 agerageza gukora indege ndetse afite icyizere ko azayuzuza bitarenze Werurwe igatangira kuguruka.

Uyu mugabo avuga ko igitekerezo cyo gukora indege cyamujemo mu 1993 yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri ETO Kicukiro, aza kugira ubushobozi bwo gutangira kuyikora 1998.

iyi_ni_indegeIyi ndege ngo niyuzura ngo izajya ikoresha moteri isanzwe y’imodoka zinywa lisansi.

Mu kiganiro yagiranye na TV1, Ntirimeninda yavuze ko mu mwaka wa 2001 yari amaze gukora igice gito cya yo.

Hagati y’umwaka wa 2004 na 2008 yongeye kugerageza igice yari yaramaze gukora asanga agifite byinshi byo gukoraho.

Yagize ati “Natekereje gukora indege yo mu bwoko bwa kajugujugu numva izaba ari ‘Transport’ yanjye. Ndateganya ko iyi ndege igomba gutangira kuguruka muri uku kwezi. Ni utuntu duke dusigaye kugirango itangire kuguruka.”

Mu gukora iyi ndege ngo yifashisha ubumenyi yize muri Eto Kicukiro hamwe n’ibyo asoma mu bitabo ndetse na mudasobwa.

ntirimeninda_amaze_imyaka_18_akora_indegeUyu musore amaze imyaka 18 akora iyi ndege

Mu myaka 18 amaze agerageza gukora indege, avuga ko ikibazo cy’imbogamizi afite ari amikoro make ngo kuko hari igihe amafaranga amubana make, cyangwa akabura umwanya kuko asigaye akora muri Parc ya Nyungwe nk’umusuderi (soudeur) bigatuma aza kuyikora mu mpera z’icyumweru.

Abenshi mu batuye muri aka gace bavuga ko bafite amatsiko yo kuzayibona igurutse, ndetse ngo bumva bazamusaba umunyenga, dore ko bamwe ngo ari ubwa mbere bazaba bayigenzemo.

Hari abaturanyi be bamaze kumwemerera kuzamutera inkunga y’amavuta (essence) yo gushyiramo umunsi izaba igiye kuguruka.

Dufotora amafoto y’ubukwe,  mu masabukuru, iminsi mikuru y’abarangije amashuri, abagiye mubutembere, n’abandi bose bifuza amafoto y’urwibutso, turi abahanga mugufotora no gufata amashusho : Duhamagare kuri 0783035616 cg 0727993756 KANDA HANO Dukurikire kuri facebook yacu.

NIYOMUKIZA Hassan

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.