Umusore w’umunyarwanda wahinduje ibice by’umubiri akigira umugore yavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga aracyafite igitsina cy’abagabo, ibindi bice ntiwamutandukanya n’abagore(AMAFOTO)

Ni ibintu bitamenyerewe cyane mu mico y’abanyafurika kumva ngo umugabo cyangwa umugore yihinduje igitsina, nubwo bidakunze kuvugwa no gukorwa kumugabane dutuye, iburayi, aziya n’amerika ho birashoboka cyane ndetse birakorwa.

Umwaka ushize mugihugu cy’ubuhinde,  batoye nyampinga wahoze ari umuhungu akihindura umukobwa, Shaini Soni, ubu ni nawe uzahagararira iki gihugu mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi(Kanda hano usome iyo nkuru)

Uyu yahoze ari umusore, ndetse mu mashusho twabonye aracyafite igitsina gabo ,Umurebye uku ntiwabasha kumenya ko yahoze ari umugabo

Uyu muco nubwo utamenyerewe muri Afurika, uramutse ubwiye umunyarwanda ko hari umunyarwanda cya umunyarwandakazi wihinduje itsina bishobora nko kwita igitutsi kuko mu muco Nyarwanda ntaho turabyumva ko byabaye.

Kuri ubu uyu muco waturutse imahanga wamaze gusakana no mubanyarwanda, aho hari umusore w’umunyarwanda wagaragaje ko yahoze ari umuhungu none ubu yihinduye umukobwa.

Uyu musore w’umunyarwanda wihinduye umugore, uku niko yari ameze mbere

Hanze y’u Rwanda abagira imitekerereze yo kwihinduza igitsina babanza guhinduka umukobwa cyangwa umuhungu ku mutima, bakagira imitekerereze yo kwihinduza ku mubiri bikagera aho ndetse leta yakwemeza uwari umusore nk’inkumi no mu byangombwa.

Umusore w’Umunyarwanda wahoze witwa Lionel ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo kwihindura umukobwa ndetse ahindura n’amazina yiyita ‘Lilly Tronn’.

Uretse ibyo kandi akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho atandukanye n’amafoto byo gushotora abagabo cyane ko utamenya ko yahoze ari umuhungu kubera imiterere ye.

Yatunguye abantu benshi

Afite ikibuno giteye nk’icy’abakobwa, afite amabere ndetse yishyizeho imisatsi imeze nk’iy’abakobwa, inzara ziba zisize nk’iz’abakobwa, anitwara nka bo neza neza. Mbese udasanzwe umuzi ntabwo wahirahira utekereza ko yigeze kuba umuhungu.

Bivugwako uyu musore yihinduye umukobwa mu 2019 atuye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas akaba akomoka mu Ntara y’amajyepfo mu Rwanda.

Ubu uko agaragara yabaye umugore

Uyu musore wihinduye umukobwa bigaragarako yatangiye no kugurisha amafoto n’amashusho ye kuri internet kubagabo baba bamukunze, ndetse hari naho agaragara ari gukora ishimisha mubiri hamwe n’abagabo.

Mu mashusho agurisha twabashije kubona, bigaragarako agifite igitsina cy’abagabo nubwo ibindi bice byose ntaho wamutandukanyiriza n’abagore

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE