Umusore yatangaje benshi ubwo yazanaga ikimodoka gisenya, agashyira hasi inzu yubakiye umukobwa bari bamaze imyaka 6 bakundana, kuberako yamwambitse impeta amusaba ko yamubera umugore akabyanga

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ni inkuru irikuvugwa cyane kumbuga nkoranyambaga, aho umusore yatangaje abantu benshi ubwo yazanaga ikimodoka gisenya agashyira hasi inzu yari yarubakiye umuryango w’umukobwa bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Ibi byabereye mugihugu cya Kenya, mu gace kitwa western Bungoma, abaturage batunguwe no kubona tingatinga ije gusenya inzu yari imaze umwaka umwe yubatswe.

Kubera umujinya yazanye tingatinga asenya inzu yubakiye umuryango w’umukobwa bakundana

Mu nkuru Ibyamamare.com, dukeshya ikinyamakuru tukonews cyandikirwa muri Kenya, bavugako, iyi nzu yasenywe n’umusore wari umaze imyaka 6 akundana n’umukobwa, uyu mukobwa akaba aherutse kumubengera muruhame ubwo yageragezaga kumwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Uyu mugabo witwa Nanjua Kao,ubwo yaganiraga n’iki kinyamakuru, yavuzeko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya n’agasuzuguro yatewe n’umukobwa wari umaze imyaka igera kuri itandatu amwizezako azamubera umugore.

Uyu mugabo mu kiganiro yahaye iki kinyamakuru, yavuzeko uyu mukobwa, yamurihiye amashuri yasegonderi, ubwo bamenyanaga yiga mu mwaka wa kane ngo yaje gukomeza ndetse amurihira na kaminuza, ayirangije umwaka ushize.

Uyu mugabo avugako icyamuteye uburakari ari uko uyu mukobwa atigeze azirikana, ibyo yamukoreye byose, harimo kumurihira amashuri ndetse akaba yari anamaze umwaka yubakiye umuryango we inzu igezweho mucyaro iwabo bari batuyemo.

Uyu mugabo avugako uyu mukobwa ari indyarya kuko kugeza ubwo yamwambikaga impeta akayanga ngo yari afite icyizere ijana ku ijana ko bakundana, nyuma yuko amwambitse impeta umukobwa akayanga ngo nibwo yahise afata umwanzuro, araza amenyesha umuryango we, ko agiye kwisubiza ibye akabasigira ikibanza cyaho, aribwo yahise azana imodoka isenya basohoramo ibintu byabo atangira gusenya.

Abaturage baturanye n’uyu muryango baganiriye n’iki kinyamakuru, bavuzeko igishobora kuba cyarateye uyu mukobwa kubenga uyu musore, ngo hari undi mugabo w’umukire mu mujyi wa Nairobi, bamaze iminsi bacuditse ndetse bikavugwako uwo mugabo afite umushinga wo kubimura mucyaro batuyemo akajya kubatuza mu mujyi wa Nairobi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO