Umusore yishe umukunzi we amujombaguye ibyuma, amuziza ko yabonye akazi keza mugihugu cya Quatar ababyeyi be bakabyishimira

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu gihe abandi bishimira ko abafasha babo bateye indi ntambwe mu mibereho myiza uyu we yakoze ibitandukanye akimara kumenya ko umugore we ateganya gufata indege yerekeza muri Qatar akajya mu kazi gashya yari yabonye.

Uyu nyakwigendera witwa Joyce Wanjiru warufite imyaka 34, kuri ubu umuryango we utangaza ko yishwe n’uwari umukunzi we witwa Golden Nyakundi bakunda kwita Ras, aba bose bakaba ari abo muri Kenya.

Umukobwa bivugwako yishwe yitegura kujya mu kazi mugihugu cya Quatar

Uyu mukobwa ngo akimara kubona akazi muri Qatar, yihutiye kubimenyesha umukunzi we ariko nyamusore ntibyamushimisha. Sibyo gusa kuko aba baranatonganye karahava umugabo amubwira ko adakwiye gusohoka mu gihugu ngo ajye muri Qatar.

Musaza wa nyakwigendera ati: “mushiki wanjye byaramugoye kubona akazi hano muri Kenya, kugeza ubwo yabivuyemo iby’inaha agatangira gushaka akazi hanze. Yaje kukabona muri Qatar ndetse twese abavandimwe be n’umuryango twarabyishimiye cyane. Gusa twatewe agahinda gakomeye no kumva ko yishwe nuwo bakundanaga”

Nyakwigendera yasanzwe yatewe ibyuma munda no mu maso ndetse afite n’uruguma rukomeye mu mutwe, abakoze icyaha bahise batoroka. Uyu mukobwa yishwe kuwa 27/07/2021 haburaga iminsi itatu gusa kugira ngo afate indege imwerekeza muri Qatar kuko byari biteganyijwe ko azagenda kuwa 30/07.

Ese wowe wafuhira umuntu kugeza naho umwica kandi uvuga ko mwakundanaga?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO