Search

Umutoniwase Anastasie ntatewe ipfunwe no kwambara Bikini mumushanwa agiye kwitabira ahagarariye u Rwanda

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umutoniwase Anastasie watsindiye ikamba ryamuhesheje itike yo guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018, yavuze ko nta kabuza agomba kuzambara bikini muri aya marushanwa agiye kwitabira.

Umutoniwase Anastasie

Anastasie  wavugishije benshi amagambo ubwo yategega moto mu gihe abandi bari baje mu modoka z’iwabo aganira na Radio Rwanda yatangaje ko azambara Bikini mu marushanwa ya Nyampinga w’ibidukikije 2018 agiye kwitabira mugihe abamubanjirije bagiye babyanga.

Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda mu kiganiro Samedi détente,Umutoniwase yabajijwe we uko azabigenza maze avuga ko azayambara

Yagize ati” “Nzayambara.”

Abakobwa benshi bakunze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, batahaga inkuru zijyanye na Bikini arizo nyinshi kurusha uko bitwaye.

Bamwe bavuga ko ari uguta umuco kuko nta mukobwa w’i Rwanda wakagiye ku karubanda akerekana ibibero bye.

Byatangiye kugira ubukana ubwo Miss Umutesi Aurore Kayibanda yahagarariraga u Rwanda muri Miss Supranational 2013 akanga kwambara bikini, icyo gihe yashimwe na benshi ariko hari abataratinye kuvuga ko yagiye kwitemberera kuko yanze gukurikiza rimwe mu mategeko abateguye basabaga kandi yararigiyemo abizi.

Mu 2014 nabwo Umwari Neema yahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yanga kwambara bikini, 2015 Sonia Gisa arayambara biteza impagarara zakomeje ubwo Colombe Akiwacu wahagarariye u Rwanda mu 2016 na Ingabire Habibah waruserukiye mu 2017 bose bambaye bikini.

Hirwa Honorine ubwo yitabiraga aya marushanwa yambaye bikini arenzaho agatenge

Uwase Hirwa Honorine nawe mu 2017 yagiye mu irushanwa rya Miss Earth, mu bice bibiri byose byari birimo kwambara bikini aratsemba yanga kuyambara.Ubwa mbere yagaragaye yambaye ikanzu, ubwa kabiri yambara bikini ariko arenzaho agatambaro.

 

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.