Search

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma yahagaritswe nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya River United

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Rayon Sports nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, ikuwemo n’ikipe yo mu gihugu cya Nigeria, yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse umutoza Masudi Djuma.

Umutoza Masudi Djuma

Iki cyemezo cy’agateganyo cyafatiwe Masudi Djuma, kije nyuma y’uko iyi kipe ititwaye neza ngo ibashe kugera mu matsinda nk’uko byari byitezwe n’abayobozi b’iyi kipe, basanga ari amakosa y’umutoza.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports baganiriye na RuhagoYacu dukesha iyi nkuru yagize ati:” Twamuhagaritse imikino 2, ngo tubanze tumwibutse ko atigeze yitwara neza, nyuma ni bwo hazafatwa icyemezo cyo kumugarura, cyangwa habe ikindi!”

Kubw’umutoza Masudi Djuma, aganira na RuhagoYacu kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere, yavuze ko atarabona ibaruwa imuhagarika, ariko na we yabyumvise.

Yagize ati:” Ndi mu rugo ndategereje bari kunzanira ibaruwa, ariko ndunva ko nirukanwe n’ikipe ya Rayon Sports mu magambo. Ntabwo ndabona ibaruwa, buriya ninyibona nibwo ndamenya icyo nakubwira, ubu nta byinshi navuga!”

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.