Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, yakoze ubukwe n’umugabo wahoze mubafurere(Amafoto)

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Nsengimana Fabrice.

Ni umuhango wabereye muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) mu Mujyi wa Kigali, ari na ho urugo rwabo ruri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Nsengimana Fabrice.

Gushyingirwa imbere y’Imana bibaye bikurikira gusezerana imbere y’amategeko , bikaba byarabaye nyuma y’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, bibera mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari na ho umuryango wa Ayinkamiye usanzwe utuye.

Umugabo wa Mayor Ayinkamiye, ni rwiyemezamirimo wikorera. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo Nsengimana yahoze ari mu Bihayimana (Umufurere), akaza kubivamo, ariko Mayor Ayinkamiye ntiyashatse kugira icyo abitangazaho.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE