Umuzungukazi washakanye n’umusore wo muri Nigeria akamutuza mucyaro cy’iwabo ngo ikintu cyambere kimugoye kinamubangamiye cyane ni ukubyuka afata umweyo akubura imbuga(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu muco Nyarwanda, ikintu cyambere kiri mubishimisha umugore ni ukuba ahantu hari isuku, ari nayo mpamvu uzasanga abagore n’abakobwa benshi, nyuma yuko babyutse mugitondo ikintu cyambere baheraho ni isuku yo murugo aho usanga abenshi bahera mumbuga bakubura ngo hatagira uza kubasura akabacishamo ijisho.

Umuzungu washakanye n’umugabo w’umwiraburakazi bo mugihugu cya Nigeria, uyu mugore we siko abyumva kuko gukubura bigiye gutuma ata umugabo ngo yisubirire iwabo.

Kubyuka akubura ngo yabonye atabivamo

Uyu muzungukazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, amaze umwaka n’igice ashakanye n’umusore yakunze wo muri Nigeria.

Uyu mugore mubutumwa yasangije abamukurikirana, yavuzeko urushako rwamuguye neza aho atuye muri afurika, ariko avugako abona yenda kwisubirira iwabo kubera kubyuka afashe umweyo akubura imbuga yabo batuye.

Umugabo we yagiye kumutuza mucyaro cy’iwabo

Mubutumwa uyu mugore yatanze, abantu benshi bagiye bamuseka, bamubwirako ako ariko kazi kibanze yagombaga kubanza kumenya mbere yuko yemera kubana n’uyu mugabo bakoze ubukwe baziko bagiye guhita bajya gutura muri Amerika ariko kugeza ubu bakaba batarabona ibyangombwa bibajyanayo.

Umuzungukazi akubura imbuga yaho baba ariko ngo niko kazi kagoranye cyane kuri we

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO