Umwaka n’amezi atatu arashize Christian yambitse impeta ya fiyansaye Miss Mwiseneza Josiane, Uyu musore agiye gukora ubukwe n’umukobwa avugako bamaranye imyaka 5 mu munyenga w’urukundo.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma y’umwaka n’amezi atatu umusore witwa Tuyishimire Christian asabye Miss Josiane ko yazamubera umugore agahita amwambika n’impeta ya fiancaille, kuri ubu uyu musore ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa ngo bamaranye imyaka isaga itanu mu rukundo.

Ku ya 15 Kanama 2020 nibwo Christian yateye ivi yambika Miss Josiane impeta amusaba ko yazamubera umugore undi nawe abyemera ntakuzuyaza mu birori byabereye ahitwa Notre Dame de Fatima mu karere ka Musanze.

Hashize umwaka n’amezi arenga atatu Christian yambitse imeta Josiane

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 na Tuyishimire Christian usanzwe afite company ikora ibijyanye na Graphic Design, icyo gihe batangaje ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana.

Imwe mu mafoto yasohotse kuri uwo munsi yagaragaza ko aba bombi bazakora ubukwe ku itariki ya 16 Gicurasi 2021, gusa iyi tariki yageze nta n’akanunu gahari ku bukwe bwaba bombi.

Amakuru agera kuri BTN avuga ko uyu musore yamaze gutandukana na Miss Josiane ndetse ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa witwa Anna aherutse kwambika indi mpeta.

Mu mpera z’icyumweru dusoje Christian yasangije abamukurikira kuri instagram amafoto atandukanye ari kumwe n’inkumi yitwa Anna, amagambo yaherekeresheje aya mafoto yumvikanishaga ko ibye na Josiane byamaze kurangira. Hari nk’aho yagize ati “Kuva 2018!! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki nicyo gihe.. inkuru y’urukundo rw’ukuri. Birabaye”.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na teviziyo ya BTN, yashimangiye ko koko ari mu myiteguro yo gusezerana n’uyu mukunzi we mushya ariko yirinda kwemeza igihe bazasezeraniraho.

Yagize ati “Ntabwo njya nkunda gushyira ibintu byanjye kuri public ariko hari igihe kizagera ukuri kose kukamenyekana gusa uriya na postinze niwe cheri wanjye, tumaranye imyaka itanu dukundana. Hariya ntabwo twari twasezeranye ariko nabyo ntabwo biri kera, nabyo nibigera muzabimenya.”

Christian agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Anna avugako bamaranye imyaka 5 bakundana

Igitangaje kuri Christian nuburyo amaranye imyaka itanu n’uyu mukunzi we mushya nyamara muri iyo harimo n’iyo yakundanaga na Miss Joasiane.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO