Search

Umwana wa Ndikumana Katauti yanditse ibaruwa iteye agahinda, ubwo yibukaga Se wari kuba yizihiza isabukuru y’igihe yavukiye.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Krish Ndikumana, umwana wa nyakwigendera, Ndikumana Katauti yanditse ibaruwa iteye agahinda ubwo yibukaga Se, wari kuba yizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu munsi.

Krish ni umwana Katauti yabyaranye n’umukinnyi wa filime Oprah

Ndikumana Hamad Katauti wabaye umukinnyi w’amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi yapfuye urupfu rutunguranye mu gicuku cyo  ku wa Kabiri taliki 15 Ugushyingo 2017.

Katauti wari kuba yizihiza isabukuru y’amavuko taliki 5 Ukwakira, kuri ubu yari kuba yujuje imyaka 40 y’amavuko.

Kuri uyu munsi Katauti yari kuba yizihiza isabukuru y’igihe yavukiye, umwana we w’umuhungu Krish yanditse ibaruwa igaragaza agahinda yatewe no kuba kuri uyu munsi ataribwishimane n’umubyeyi we.

Katauti yapfuye yaramaze gutandukana na Oprah

Mu magambo ye, Krish yagize “Data, ndagumbuye cyane Data, ntabwo nigeze nifuza ko wapfa, data ndagukumbuye cyane, Data burigihe uhora murinjye, ndagumbuye cyane data, rukundo kuva kwa Krish, Isabukuru nziza data”

Aya ni amagambo uyu mwana yanditse kurupapuro maze nyina ayanyuza kurukuta rwe rwa instagram

Krish na Mama we

Krish ni umwana umwe rukumbi Katauti yabyaranye n’umukinnyi wa filime muri Tanzania, Irene Uwoya, Katauti akaba yarapfuye baramaze gutandukana ariko bafatanya kurera umwana ndetse uyu mugore akaba yaramaze gushaka nundi mugabo.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.