Umwana w’imyaka 17 yavuye mu ishuri avugako ashaka umugore, akora ubukwe n’umwana w’imyaka 16

Mu gihugu cya Nigeria, umwana w’umuhungu ufite imyaka 17 yashakanye na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 16. Ibi byabaye muri mpera z’icyumweru gishize.

Somto wo mu muryango wa Nwachukwu mu mudugudu witwa Okofia yavuye mu ishuri ku bushake avuga ko ashaka gushaka umugore.

Bavuga ko umuryango we wabanje kubyanga kuko ari we mwana wa nyuma, bagera aho bakamureka maze ubukwe bw’abo bana buba mu mpera z’icyumweru gishize muri Leta ya Anambra.

Byavugwaga ko Somti ari we mwana wenyine ababyeyi be bafite ariko byaje kugaragara ko afite mukuru we warangije kaminuza akaba akora mu bitaro bikuru byo muri Leta ya Anambra.

Kubera ko abo bana bakiri bato, ababyeyi babo babashingiye iduka ryo kubafasha kubaho nyuma y’uko bakoze ubukwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE