Umwarimu wahaye abanyeshuri igihano cyo kuzenguruka ikigo bapfukamye amavi akazana ibisebe abaziza gutsindwa igifaransa, yahanishijwe gufungwa amezi 3

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nizeyimana Espeere, umwarimu wo mu ishuri rya Ecofo Ngoboke, yahamwe n’icyaha cyo guhanisha igihano gikomeye abana yigishaga abaziza gutsindwa igifaransa, ahabwa igihano cyo gufungwa amezi 3.

Mwarimu Espeere yari yahagaritswe n’ikigo yigishagaho, taliki ya 6 Kamena 2021, akurikiranweho guha ibihano bikabije abanyeshuri yigisha, icyo gihe yahise atabwa muri yombi na Polisi atangira gukurikiranwaho icyo cyaha.

Aba banyeshuri bajyanywe kwa muganga barabapfuka

Uyu mwarimu bivugwako, taliki ya 1 Kamena 2021, yapfumakishije abana yigisha mu mwaka wa kane abazengurutsa ikigo abaziza ko batsinzwe isomo ry’igifaransa, muribo abagera kuri 30 bakomeretse kumavi kuburyo bazanye ibisebe bikaba ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.

Ubuyobozi bw’ishuri buvugako, uwo mwarimu ibyo yakoze yabitewe n’umujinya kuko ngo yigishije abanyeshuri, amaze kubaha imyitozo bose babona zeru ndetse ababajije icyo bakuyemo habura n’umwe umanika urutoki ngo asubize, akaba ariho yahereye afata ishuri ryose maze aritegeka kugenda ripfukamye, bukeye bwaho ngo yabonyeko harimo abakomeretse abajyana kwa muganga ndetse yishyura n’amafaranga yo kubapfukisha.

Amavi yazanye ibisebe

Kuri ubu uyu mwarimu, arafunzwe ndetse yamaze gukatirwa igifungo cy’amezi 3 muri gereza nkuko bitangazwa n’abashinzwe ubutabera mugihugu cy’i Burundi.

Kuri ubu uyu mwarimu, arafunzwe ndetse yamaze gukatirwa igifungo cy’amezi 3

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO