Yvan Nininahazwe, umwe mubasore babaririmbyi bagize itsinda Redemption Voice yakoze ubukwe n’umukobwa bamaze umwaka n’igice bari mu munyenga w’urukundo.
Mu kwezi kwa Gashyantare, uyu mwaka nibwo Yvan Nininahazwe yambitse impeta ya fiyansaye, uyu mukobwa bari bamaze igihe bakundana, maze amusaba ko yakwemera kumubera umugore, uyu mukobwa nawe, ntaguca kuruhande yahise abyemera.


Kuri ubu, Yvan yamaze gukora ubukwe na Corine bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.
Ubukwe bwa Yvan na Corine bwabereye muri Canada aho bombi basanzwe batuye, imbere y’Imana basezeraniye murusengero rwa Life Center Church, naho kwiyakira byabereye Rockcliffe Parc.
Mu kiganiro twagiranye na Yvan twamubajije uko yiyumva nyuma yuko akoze ubukwe n’umukobwa avugako yakunze kurusha abandi, maze adutangariza ko wari umunezero udasanzwe kuri we, aho yagize ati “Byari ibyishimo bidasanzwe, wari umunsi udasanzwe kuri njye numvaga nezerewe cyane.” Yongeraho ati “Ikinshimishije cyane ni ukubana nuwo nkunda”
Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, ubwo Yvan yambikaga impeta uyu mukobwa yavuzeko icyo yamukundiye ari umukobwa ukijijwe kandi ukunda Yesu.
Icyogihe yagize ati “Tumaranye hafi umwaka n’igice, ikintu cyambere mukundira afite umutima ukunda Yesu, aritonda cyane, kandi nanone mubigaragara nimwiza cyane nkunda ubwiza bwe.”


Redemption Voice ni itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rimaze kwamamara cyane i Burundi na Hano mu Rwanda.
Yvan Nininahazwe ni umwe mubimbere muri iritsinda, ari mubanditsi b’indirimbo ndetse akaba n’umunyamasengesho.
Redemption Voice ifite indirimbo zitandukanye zamenyekanye, harimo nka Ubwambere, Mugende murondere, Nzohora nkwizera, Nashimwe nizindi.
Umva Indirimbo Redemption Voice baherutse gushyira hanze bayise “Ubwambere”
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook