Search

Urban Boys bashyize hanze indirimbo ya mbere bakoreye muri studio yabo bari kumwe na Riderman na Bruce Melody-Yumve

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018 nibwo hasohotse indirimbo ya mbere ikorewe muri studio nshya y’itsinda rya Urban Boys ariyo ‘Urban Record’. Iyi ndirimbo bise ‘Ntakibazo’ iritsinda ryayifatanyije na Riderman ndetse na Bruce Melody.

Mu byuweru bitatu bishize nibwo itsinda rya Urban Boys ryafunguye studio yabo nshya itunganya indirimbo z’amajwi.

‘Ntakibazo’ niyo ndirimbo ya mbere ikorewe muri iyi studio igiye hanze. Ikaba yarakozwe na producer Hollybeat usanzwe ukorera muri iyi studio.

Nizzo Kaboss avuga ko iyi ndirimbo ari iya Studio batayita iy’umwe muri bo. Ati “Iyi ndirimbo yakorewe muri Urban Record ntabwo wavuga ngo ni iyacu cyangwa iya Riderman cyangwa ngo uyite iya Bruce Melody ahubwo ni indirimbo ya Studio duhuriyemo, iyi ni yo ndirimbo ya mbere twifuje ko yasohoka muri Urban Record kandi ndatekereza ko abantu bazayishimira.”

Ubu ngo hakurikiyeho gahunda yo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo ku buryo mu minsi ya vuba nayo azaba yageze hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘Ntakibazo’

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




One thought on “Urban Boys bashyize hanze indirimbo ya mbere bakoreye muri studio yabo bari kumwe na Riderman na Bruce Melody-Yumve

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.