Uri umugabo udasanzwe, warakoze kumpitamo ngo nkubere umugore, ndahirwa kuba ngufite nk’umutware wanjye – Umugore w’umukinnyi Usengimana Faustin

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi n’ikipe ya Police FC, Usengimana Faustin, arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 27 avutse.

Kuri uyu munsi udasanzwe yizihiza igihe yavukiyeho, umugore we Bayingana Daniella ni umwe mubamuzirikanye amubwira amagambo amwifuriza ibyiza ndetse anishimira ko yaje mubuzima bwe.

Faustin yakoze ubukwe na Daniella mu Ugushyingo 2019

Daniella yavuzeko Faustin, ari umugabo udasanzwe, amushimira ko yemeye kumuhitamo ngo amubere umugore.

Daniella ati “Happy birthday kurukundo rwanjye,umutima wanjye umugabo wanjye,inshuti magara yanjye papa wabana bacu,I celebrate your life today, Imana yarakoze kukurema ikaguha ubuzima kuriyitariki,ikakurinda hanyuma ikanampuza nawe…uri umugabo udasanzwe”

Akomeza agira ati “warakoze kuza mubuzima bwanjye pk💙warakoze kumpitamo nkakubera umugore na mama wabana bawe,warakoze kurukundo unkunda njye na kaël, warakoze kubwitange udasiba gukora kugira tubeho neza,ndahirwa kuba ngufite nkumutware wanjye na kaël arahirwa kuba agufite nka papa muri macye uri umugisha kuri twe 🙏🏼”

Yasoje amuragiza Imana aho yagize ati “Imana ishobora byose turayikuragije muruyumwaka utangiye turasenze ngo iguhaze uburame,ikurindire ubugingo, iguhe gutera imbere muribyose igusubize byabindi byose udasiba gusengera in Jesus Name I pray , Amen 🙏🏼Turagukunda bitagira ingano mon amour💙 @u.faustin15”

Daniella na Faustin bafite umwana w’umuhungu bise “Usengimana Wayne Kael”

Usengimana Faustin, ni umwe mubakinnyi bamamaye cyane mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, yakiniye ikipe ya Buildgon FC yo muri Zambia, kuri ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Police FC, yujuje imyaka 27 y’amavuko yavutse taliki ya 11 Kamena 1994.

Faustin yakoze ubukwe na Daniella mu Ugushyingo 2019, bemeranyije kubana akaramata bavugako bari bamaranye imyaka 10 mu munyenga w’urukundo, kuri ubu bafite umwana w’umuhungu bise “Usengimana Wayne Kael”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO