Urugero Music Talent bagiye kugaragaza umusaruro wavuye mugushakisha impano zihishe mu bana bitezweho kuzavamo abavugabutumwa b’ejo hazaza.

1

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO TWAGUHITIYEMO UYU MUNSI

Abagize Kompanyi Uregero Media Group bateguye igitaramo cyo kumurika no kugaragaza abana b’abanyempano batoranyijwe muri 15 hakaba hasigaye batanu bageze mucyiciro cyanyuma, aho ahagamijwe gushaka uwambere ariko bose bakazahembwa.

Bamwe mubana batoranyijwe hakaba hitezweko hagomba kubonekamo uwambere
Bamwe mubana batoranyijwe hakaba hitezweko hagomba kubonekamo uwambere

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 guhera I saa cyenda  ku rusengero rwa Vivante Kimihurura, iri tsinda ry`abana banyuze muri Urugero Music Academy baraba basoza iki cyiciro, maze hifashishijwe itsinda ry`abanyamuziki bazaba bagize akanama nkemurampaka hatoranywe uwahize abandi ndetse uko bazagenda bakurikirana bahembwe ibihembo bitandukanye.

Ni mu gitaramo kizitabirwa n`amatsinda atandukanye nka Healing Worship Team na True Promises zikunzwe n`abatari bake, umuramyi Serge Iyamuremye ndetse n`umunyarwenya Clapton ndetse no ku nshuro ye ya Mbere Niyonkuru Joyeuse umwana wa Lilian Kabaganza uherutse kwinjira muri muzika akazaza gutera ishyaka bagenzi be, kwinjira ni ubuntu.

Iki gitaramo cyo gusoza icyiiro cya mbere kikazasozwa hahita hakomerezaho icyiciro cya kabiri, abana b`abakristo baziyandikisha hongere hatoranywe abazagumana na Urugero Media Group muri uyu mwaka wa 2017.

Urugero Music talent ni iki?

Urugero Music talent ni igikorwa cyatangijwe na Urugero Media Group mu rwego rwo gutoza abaramyi b`ejo hazaza hibanzwe cyane cyane ku bana batoya uhereye ku myaka irindwi kugeza ku myaka cumi n`itanu.

image1
Urupapuro rwamamaza iki gitaramo

Iki gikorwa cyatangijwe mu kwezi kwa mbere 2016 aho mu bana basaga 40 bari biyandikishije hatoranyijwe 15 nabo hakaza gutorwamo 5 barimo abakobwa 3 ndetse n`abahungu 2 maze aba basigaranywa na Urugero Media Group mu kurushaho kubatoza ibijyanye no kubaho mu buzima buramya Imana.

Mu gihe kingana n`umwaka wose aba bana bamaranye na Urugero Media Group bagiye batozwa ibijyanye n`umuziki, ijambo ry`Imana ndetse n`uburere rusange, ibi bikaba byarakorwaga mu biruhuko mu rwego rwo kutabangamira amasomo y`aba bana mu mashuri asanzwe.

image2

Byinshi byakozwe n`aba bana harimo indirimbo “ Mpore Rwanda “ yakozwe mu rwego rwo guhumuriza abanyarwanda muri rusange bitewe n`amateka mabi yaranze igihugu cyacu, ndetse aba bana bakaba baragiye  bitabira ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo ndetse aho bagiye banyura hose bakaba barishimiwe na benshii.

UMURERWA Yvette

11,046 total views, 22 views today

Comments

comments

Imyambarire igaragaza ubwambure bw'umukobwa wa Barack Obama yavugishije benshi

IBYAVUZWE KURI IYI NKURU 1

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU