Urukiko Rwisumbuye rwatesheje agaciro ubujurire bwa Jay Polly n’itsinda ry’abo bafunganywe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwa Jay Polly n’itsinda ry’abo bafunganywe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rushimangira ibyemezo byari byafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwari rwanzuye ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y’ubujurire bwa Jay Polly n’abo bareganwa.

Urukiko Rwisumbuye rwatesheje agaciro ubujurire bwa Jay Polly n’itsinda ry’abo bafunganywe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge

Bari barujuririye nyuma yo kutishimira ibyemezo by’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwabo ruvuga ko bakwiriye gukomeza gufungwa mu gihe hagikorwa iperereza ku byo bashinjwa.

Ku wa 27 Gicurasi 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwaburanishije ubujurire bwa Jay Polly na bagenzi be bari barubwiye ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko kandi ko batanemera ibyaha baregwa.

Jay Polly afunganywe na murumuna we Iyamuremye Jean Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

Abaregwa bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge no gukomeza iperereza.

Ku wa 20 Gicurasi 2021 nibwo Jay Polly n’abo bareganwa bari bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gufungwa by’agateganyo.

Icyo gihe umucamanza yavugaga ko urukiko rwasanze ibyo bavuze ko bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta shingiro bifite kuko icyemezo kibafunga gihuye neza n’igihe Umushinjacyaha yabwiye Urukiko.

Urukiko rwari rwavuze kandi ko ubwo abaregwa bafatwaga, Polisi yari igiye kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kubasaka ibiyobyabwenge. Bityo ngo ntibavuga ko basatswe binyuranyije n’amategeko.

Impamvu zikomeye zituma abaregwa bakurikiranywaho iki cyaha, ni uko raporo ya muganga yagaragaje ko basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso, bityo rusanga nta kimenyetso kigaragaza ko uwo munsi batari banyweye urumogi.

Ikindi kandi ni uko icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri kandi umuntu ugikekwaho akurikiranwa afunze.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO