Urukundo rugeze aharysohye, Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 mubyishimo bidasanzwe n’umusore ahamyako yamutwaye umutima(Amafoto)

Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, arimubyishimo bidasanzwe kubera umusore ahamyako yamutwaye umutima.

Bahati ntasiba kugaragaza amarangamutima ye agaragaza urukundo akunda umusore avugako ariwe ari gukomoraho ibyishimo afite muri iyi minsi.

Bahati Grace muburyohe bw’urukundo

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo Bahati Grace yatangiye kujya aca amarenga y’uko ari mu rukundo nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo banafitanye umwana w’umuhungu mukuru babyaranye ntibabashe kubana nk’umugore n’umugabo.

Grace ari murukundo n’umusore witwa Paccy uba muri Canada, ahamyako ariwe yasimbuje K8 Kavuyo wanze ko babana.

Paccy na Grace bagaragaje amafoto barikumwe aho aba bombi batangiye umwaka wa 2021 barikumwe.

Grace ahamyako uyu ariwe musore yihebeye

Bahati Grace ku mafoto arikumwe n’uyu musore yagize ati “Umwaka mushya kuri twe” 

Amakuru agera ku kinyamakuru Ibyamamare.com, arahamyako aba bombi bamaranye ibyumweru bibiri muri Canada aho uyu mugore yari yaje gusura uyu musore murwego rwo kwishimana mu mwaka mushya wa 2021.

Ndetse biravugako aba bombi bafitanye ubukwe muri uyu mwaka.

Mu 2012 nibwo Bahati Grace na Kavuyo bibarutse imfura yabo bise Muhire Ethan. Nyuma y’igihe gito bahita batandukana buri wese aca ukwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

1 IGITEKEREZO