Benshi barimo nawe usoma iyi nkuru, bakunze kubona aho umusore akundana n’umukobwa babanye neza ariko ukajya ubona umwe muri bo asa nufite undi muntu wamutwaye umutima wanze kumuvamo burya uwo muntu akunze kuba ari umukunzi we wo hambereEX uba yaranze kumuvamo bitewe n’ibihe bagiranye byaba ibibi cyangwa ibyiza.

Hano naguteguriye Bimwe mu bimenyetso bizagufasha kumenya ko umukunzi wawe agifitiye urukundo uwo bahoranye mbere hose :

1.Kuba Akimuvugisha:Kumuvugisha hano tuvuga rero si uguhura bitunguranye wenda ngo baganireho ahubwo turavuga kuba agifata akanya akamuhamgara kuri telefone,akamwandikira ubutumwa bugufiSms,gutanga ibitekerezo kubyo aba yashyize ku mbugankoranyambagaComments,gukundaLike amafoto ye hirya no hino ku mbugankoranyambaga ibi rwose bizaguhe gasopo ndavuga kwitondera umukunzi wawe kuko biba bigaragaje ko ibyabo bombi bitigeze bigera ku musozo neza.

2.Kuba Akimuvugaho:Ubundi ntago biba bikwiye ko niba uri kumwe n’umukunzi wawe ugira gutya akavuga ku mukunzi wawe w’ahahise wibanda ku bihe byiza mwagiranye ariko abubu rwose ujya kumva ukumva ahinduye ikiganiro akabanza akuvuga kuri bimwe mu bihe yagiranye n’umukunzi we wa mbere aha rwose nubimubonaho uzamenye ko akimuri ku mutima bigutere gushishoza birenzeho.

3.Kukugereranya n’Umukunzi w’Ahahise:Iyi ngingo irasa niyo tumaze kuvuga haruguru kuko akenshi uzasanga nyuma yo kujya akubwira ibihe yagiranye nuwo mukunzi we azakurikizaho kubagereranya akubwira uko hari ibyo yajyaga akorerwa wowe utajya umukorera tayari aha uzahite ubyitondamo urusheho kumenya imyitwarire ye yo hanze y’urugo.

4.Kugaragaza Ko Amwanga:Benshi mushobora kwibaza ngo ibi bihurira he n’ibimenyetso turi kuvuga ariko ndagirango mbabwire ko burya iyo nta kibazo cyangwa indi gahunda uteganya kugirana n’umuntu ntaho ushobora guhera umwanga pee,ahubwo wanga wa muntu wakundaga akaza kukubabaza cyangwa wa muntu ukunda ukaba ubona atangiye kuguca inyuma yikundira abandi noneho rya fuhe ryawe akaba ariryo rivamo urwango bivuze ngo niwumva umuntu akubwiye ko afite uwo yanga burya nuko aba ashaka ko uwo muntu abimenya kugirango amubaze impamvu yabyo bityo niba hari icyo bapfuye bagikemure.

5.Imishinga bagirana idashira:Akenshi iyo abantu batandukanye mbere yuko umwe yikuramo undi bakunze kubanza kwitana ba mwana umwe ashinja undi ko ariwe nyirabayazana,aha rero iyo muri bo yahise akundana n’undi usanga ahora mu mikururano n’uwo bakundanye baganira kubyabo kabone nubwo baba badateganya guhita basubirana ariko iyo iyi mihuro igiye kubaho usanga habaho kubeshyana ko hari imishinga umukunzi wawe agiyemo n’uwo bahoze bakundana akubwira ko ntakikiri hagati yabo ahubwo ari umushinga bakorana nkabagamije guterambere ibi rero ubyumvise ntuzemere ukuri kwabyo kuko niho hava kwiyunga.

Ibi byose nkubwiye n’ibindi ntavuze ariko nawe ushobora kuba uzi nyamuneka nubibona uzatangire gushishoza kuko ntahandi biba biganisha uretse kugusenyera.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)