Iyo umuntu yashinze urugo, hari ingeso nyinshi agenda yitandukanya na zo akerekeza umutima ku rugo rwe no gushaka icyaruteza imbere. Abashakla bagomba kumva neza ko noneho ibintu byahindutse. Nta muntu umwe ku giti cye, baba babaye babiri barenye umwe. Nta wuba yigenga muri bo. Nta wugira amabanga ye yihariye undi atazi cyangwa ngo ajye mu mishinga ye yihariye. Ugomba kumenya ko uwo mwashakanye agomba kumenya buri kintu cyose ukora akamenya inzira yose unyuramo yaba igoranye cyangwa yoroshye. Nubikora utyo, urugo rwanyu ruzakomera kandi burya muzaba mwirinze byinshi.

Kugira ngo urugo rwawe rukomere kandi rwubakire ku rutare, hano hari ibintu 10 ukwiriye kugendera kure :

1. Kwandikirana nabo mudahuje igitsina

Ubaha uwo mwashakanye wirinda kwandikirana kenshi nabo mudahuje igitsina. Niba abo muganira mutaganira ku bwimpamvu zakazi muhuriyeho cyangwa mushaka gukoerana kandi na byo bigakorwa mu masaha yakazi cyangwa bikabanza kuganirwaho niba atari ayakazi, nta mishyikirano ugomba kugirana nabo mudahuje igitsina ku buryo ufata amasaha namasaha wishimishanya nabo mwandikirana. Ibyo ukorana nabo bantu nibigire aho bigarukira kandi na bo babe bahazi. Umufasha wawe ni we wibanze kandi aho biri ngombwa agomba kumenya ibyo muganira kugira ngo atagushidikanyaho.

2. Kurara mu gasozi

Niba uri umugabo cyangwa umugore wubatse urugo, nta mpamvu nimwe yatuma urara mu gasozi. Birumvikana neza. Iyo umuntu akiri muto aba afite uburenganzira bwo kujya gusura abasore cyangwa abakobwa bagenzi be akararayo akaba atanga umunsi ukurikiyeho. Aba afite uburenganzira bwo gusohoka akarara iyo yagiye. Niba wubatse urugo, ibagirwe izo ngeso zose wagiraga umenye ko ubzima bwahindutse. Nta burenganzira na buke ugifite kuri iyo ngingo. Wibuke neza ko ubu ufite inshingano ugomba kubahiriza mu rugo.

Niba ugomba kutarara mu rugo, bigomba kuba ari impamvu zidasanzwe zizwi na mwembi kandi mukaba muzi ko bimara umunsi umwe cyangwa ibiri. Muri izi mpamvu harimo nko kuba watembereye ahantu ha kure utabasha kurara utashye, akazi wenda mwagiye gukorera kure yaho utuye ku buryo kagusaba kurarayo, impamvu zuburwayi zatuma urara kwa muganga, nizindi.

3. Gusangira amafunguro nabo mudahuje igitsina

Niba hari ushaka kugusohokana ngo mujye gusangira amafunguro, agomba kugutumira adasize uwo mwashakanye. Niba ari umugore ukaba umugabo, natumire numugore wawe kandi bimenyekane neza impamvu yuko gusangira. Ibi bituma utagwa mu kigeragezo icyo ari cyo cyose harimo no guca inyuma uwo mwashakanye.

4. Kubika amafoto yabambaye ubusa muri telefoni yawe

Niba wubatse urugo ukba uri umugabo cyangwa umugore, ni gute ubika amafoto yabantu bambaye ubusa muri telefoni yawe nta niubushakashatsi urimo kuyakoraho ? Yahanagure byihuse kandi ntuzongere gukora ayo makosa utazatuma icyizere uwo mubana yari agufitiye kiyoyoka agatangira kukwibazaho byinshi.

5. Ni ibyanjye, ni njye bireba

Niba wubatse urugo, nta kintu na kimwe ufite ubwawe. Byose ni ibyanyu mwembi. Icyo wakora cyose, icyo wavuga cyose, icyo wakinjiza cyose, byose bigomba kuba biri mu nyungu zanyu mwembi. Nta mafaranga yawe bwite ufite, nta mitungo yawe ufite niba mutarasezeranye ivanguramutungo, na we ubwawe ntuba ukiri uwawe wenyine. Naho ubundi nta cyo wamushakiye kuko ntimufatanya kandi yitwa umufasha. Imyanzuro, ibitekerezo, ibyifuzo byose mugomba kuba mubisangiye kandi mukabigiramo uruhare.

6. Imyambarire idahwitse

Ambara wikwize, wiheshe agaciro ugaheshe nuwo mwashakanye. Kuregeza amapantaro no kwambara bya gisore ubyibagirwe. Kugenda werekana amatako nibindi bitari ngombwa ubyibagirwe. Umenye ko wubatse urugo, wabaye umuntu uruta uko wanganaga, maze ubigendere uharanire icyubahiro cyawe bwite nicyo uwo mubana.

Ufite uwo mwashakanye bityo nta wundi ushaka gukuruza ikimero cyawe utari umugabo wawe. Niba ushaka kumukurura, jya ubyambara uri kumwe na we mu rugo.

7. Gukoresha ubwiherero budafunze

Iki ni ikibazo gikomeye cyane nubwo akenshi kidakunda kuvugwa. Yego mwarashakanye kandi mwabaye umwe, ariko si ngombwa ko yumva ibyo urimo gukora, uburyo ubikora numwuka uturukayo. Ni nuburyo bwo kwirinda ko hagira undi muntu ugutungura akagusangamo kuko hadafunze akabona ubwambure bwawe. Uwo mwashakanye ntibimuhesha agaciro mu bandi. Nkabakoresha ubwiherero bumwe ni byiza gufunga kubera ko nkumwana ashobora kuza yiruka agasangamo nyina cyangwa se akamwitura hejuru kuko haba hadafunze. Mwige gufunga ubwiherero mukoreha mudasize ubwogero.

8. Gutega amatwi no gukemura ibibazo

Niba wubatse urugo ni byiza kwitoza gutega amatwi uwo mwashakanye ukumva ibibazo nibyifuzo afite. Iga kumutega amatwi nubwo ikibazo cye cyaba cyumvikana nkaho ari gitoya cyane cyangwa se kidafite agaciro. Wihubukira gusubiza ibibazo bye utaramwumva. Akenshi hari igihe uwo mubana akunda ko ubanza kumutega amatwi kuruta uko wamuha ikirundo cyibisubizo. Arabizi ko ufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo afite. Niba ari amafaranga yakabaye yayagusabye atiriwe abikubwira. Yahisemo kubikubwira kugira ngo ubyumve. Mutege amatwi witonze.

9. Kugenzurana amakosa no kwitana bamwana.

Nta ntungane ibaho buri wese yakora amakosa. Umufasha wawe yakora amakosa nkuko na we wayakora. Icyingenzi ni ukumenya uburyo mwitwara mu makosa, mukabiganiraho kandi mugashyira hamwe. Si byiza kumufata nkumunyamakosa cyangwa umuntu udashobotse. Ntugatume umufasha wawe yumva ko akubereye umutwaro. Ahubwo nimuganire, mwige gusabana imbabazi no kuzihana kandi mumenye neza ko nta we udakoza. Uyu munsi yakora ikosa nawe ukarikora ejo.

10. Irinde kumuvugiraho

Niba uwo mubana akoze ikintu runaka, irinde kumuvugiraho. Wenda si cyo gihe cyiza cyo kumukiniraho. Banza umenye uko we abyakiriye. Ushobora kubikora ukeka ko ari byiza ko na we abyishimiye, ugasanga wamubabaje ndetse cyane. Iga kumenya igihe cyo gukina nigihe cyo kuba hafi yumufasha wawe. Niba aguye wenda, ureke guseka no kumubwira amagambo atamukomeza nka : wabaye iki ko ugenda ugwirirana ?, wagiye ugenda witonze uba usiganwa niki ? nandi menshi. Ushobora gusanga yababaye maze ugatuma atekereza ko ushimishijwe nabyo ukaba utamwitayeho.

Ni byinshi umuntu akwiriye kugenda kure igihe cyose yateye intambwe ikomeye yo gushing urugo. Zirikana ko utakiri uwo wahoze uri we. Zirikana ko byinshi byahindutse : uburyo witwaraga, uburyo wambaraga, uburyo watakazaga amafaranga, ubwigenge wagiraga, uburyo wisanzuraga ku bo mudahuje igitsina nibindi. Icyingenzi muri byose ni ukuzirikana ko ufite inshingano ugomba gusohoza. Ukaba ufite umugore cyangwa umugabo ugutegereje, abana baguhanze amaso nibindi bigukeneye mu rugo rwawe. Haranira icyateza imbere umuryango wawe maze urukundo iterambere nimibereho myiza biwubyiganiremo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)